Ibiciro ku mukino wa Rayon Sports na Kiyovu byatangajwe, abazagura itike nyuma bazongeraho amafaranga
Amatike ku mukino uzahuza Rayon Sports na Kiyovu Sports yatangiye gucuruzwa, aho abazagura mbere bazishyura mbere bazishyura atandukanye n’abazagura nyuma

Ikipe ya Rayon Sports ifatanyije na kompanyi yemerewe kugurisha amatike ku mikino ya shampiyona yo mu Rwanda, bamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira ku mukino uzahuza Rayon Sports na Kiyovu Sports.
Uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu kwinjira bizaba ari amafaranga 3,000 Frws ahasigaye hose (hadatwikiriye) ku bantu bazagura itike mbere, mu gihe abazagura nyuma yo ku wa Gatanu Saa Sita z’amanywa bazishyura 5,000 Frws.
Ahatwikiriye hegeranye hazaba ari ibihumbi 10 Frws, mu myanya y’icyubahiro (VIP) bizaba ari ibihumbi 15 ku bazagura mbere na 20,000 Frws, mu gihe muri VVIP bizaba ari 25,000 Frws ku bazagura mbere ndetse na 30,000 Frws ku bazagura nyuma.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Kunjya kureba ikipe itsinda gusa mubiterezeho
Nubundi kiyovu yaratwihaye nubundi izaduha ibyacu
Tuzajyayo rwose icyamahoro turagikeneye ariko na championa iracyahari.Abarayon nimwe mumwanya mwiza wo gishyigikira ikipe yacu.Kiyovu tuzayakirana urigwiro kbs.
Ninde uzawujyamo se?dutegereje icy amahoro naho gupfusha amafaranga kugikombe twarekuye wapi kabisa ni ukudukamuramo ayubusa.
Mujye mubitegura kimwe n’imyinjirize hirindwa umubyigano. Birababaza gutanga amafaranga yawe ushaka kwishima ugataha uri igisenzegeri bagukandiye mu mubyigano nk’ibiherutse I Huye. Courage.