Ibiciro byo kwinjira ku mukino wa Rayon Sports na Bugesera wateje impaka byatangajwe

Ku mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Bugesera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, amafaranga make yo kwinjira ni ibihumbi bibiri

Kuri uyu wa kabiri guhera Saa kumi n’ebyiri zuzuye z’umugoroba, ikipe ya Rayon Sports izaba ikina umukino wayo w’umunsi wa kane wa shampiyona, aho izaba yakiriye ikipe ya Bugesera.

Rayon Sports irifuza gutsinda umukino wa gatatu muri iyi shampiyona
Rayon Sports irifuza gutsinda umukino wa gatatu muri iyi shampiyona

Uyu mukino wari wabanje guteza impaka aho ikipe ya Bugesera yavugaga ko itazemera gukina nijoro, aha Ferwafa nayo yameyesheje Bugesera ko nidakina ayo masaha izaterwa mpaga, ariko biza kurangira impande zose zirebwa n’ikibazo zumvikanye umukino ushyirwa Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Kwinjira ahasigaye hose bizaba ari ibihumbi bibiri
Kwinjira ahasigaye hose bizaba ari ibihumbi bibiri

Kwinjira muri uyu muino ahasigaye hose ni 2,000 Frws, ahatwikiriye azaba ari 5,000 Frws, mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 15,000 Frws, naho muri VVIP kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi 30 Frws.

Ikipe ya Bugesera yari yabanje kwanga gukina nijoro ariko nyuma iza kubyemera
Ikipe ya Bugesera yari yabanje kwanga gukina nijoro ariko nyuma iza kubyemera

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota arindwi, naho Bugesera ikaba ku mwanya wa 10 n’amanota ane mu mikino itatu amakipe yombi amaze gukina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka