Nyuma y’aho uturere dutandukanye two mu Rwanda twasabwe gusaba kubakirwa ibibuga no gutunganya Stades ku bufatanye bw’u Rwanda na Maroc, guhera kuri uyu wa Gatatu uturere dutandukanye turatangira gusurwa, Gicumbi ikaba iri mu tuza guherwaho.
Kugeza ubu uturere turindwi dusanzwe tunafite amakipe mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ni two twamaze kwemererwa gusurwa nk’uko amakuru atugeraho abivuga, utu turere tukaba dushobora kuzahabwa ibibuga bifite ubwatsi bw’ubukorano (tapis synthétique) bumeze nk’uburi ku bibuga nka Stade ya Kigali i Nyamirambo.


Gahunda y’agateganyo yo gusura ibibuga
Tariki 21 Kamena 2017: -Kamonyi (10h00-11h00)
-Gicumbi (15h00-16h00)
Tariki 22 Kamena 2017: -Nyanza (10h00-11h00)
-Nyamagabe (15h30-16h30)
Tariki 23 Kamena 2017: - Rusizi (9h00-10h00)
Tariki 28 Kamena 2017: -Rwamagana (09h00-10h00)
Tariki 29 Kamena 2017: -Kirehe (09h00-10h00)


Mu kwezi kwa Mata 2017, ni bwo itsinda ry’intumwa zari ziturutse mu gihugu cya Maroc zaje mu Rwanda zihura n’abayobozi ba Ferwafa ndetse na Ministeri zirebwa n’ibikorwa byo kubaka aya mastades zirimo Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Minisiteri y’ibikorwa remezo (MINIFRA) na Ministeri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC).


Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena, Umuyobozi wa Ferwafa Nzamwita Vincent de Gaulle, yerekeje muri Maroc kunoza aya masezerano na Federasiyo y’Umupira w’amaguru muri Maroc ndetse anagirana ibiganiro na Kompanyi y’ubwubatsi yitwa Coter Terhrazaz.

Iyi kompanyi ikaba imaze kubaka ibibuga 63 bifite ubwatsi bw’ubukorano na 5 bifite ubwatsi bw’umwimerere mu gihugu cya Maroc, ikaba iteganya no kubaka ibibuga muri buri karere ko mu Rwanda kabyifuza kakazishyura mu gihe kirekire.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Cyo re! None se Muhanga ko ntayibonamo, buriya ifatwa nk’ifite stade?!
Byaba bibabaje.
None se Rulindo ko mutayibutse yo bimeze bite kukibuga cya kinihira sorwathe ho ntago bazahakora
Nyamagabe nayo irahari wangu.Reba neza
Nonese Nyamagabe na Nyagisenyi si kimwe?
None se wowe uvuga ngo ntubona Nyagisenyi iyo tuvuze Nyamagabe ntacyo wumva?
Eeeh ko nta Nyagisenyi mbonaho ra..kandi naho yari icyenewe mu byibanze kurusha nahandi
Ngo nta Nyagisenyi ubonye? Nyamagabe se ni hehe Patron,