Ibibazo bya Rayon Sport ngo ntibizatuma Ntagwabira yegura

Umutoza wa Rayon Sport, Jean Marie Ntagwabira, avuga ko nubwo Rayon Sport ifite ibibazo by’ubukungu bimaze kuba akarande, ngo ntazasezera ku mirimo ye atarangije amasezerano afitanye n’iyo kipe. Ngo ubwo yasezeraga byari ugukangara.

Ubwo yari amaze gutsindwa na Kiyovu Sport igitego kimwe ku busa, tariki 21/04/2012, Ntagwabira yavuze ko gutsindwa byatewe n’uko abakinnyi be batakoze imyitozo ihagije kubera ko bamwe bari barivumbuye kubera kudahembwa, akabura kandi n’amafaranga ahagije yo gukora umwiherero mbere y’uwo mukino.

Ntagwabira avuga ko iyo aza kuba atari Umunyarwanda aba yareguye, ariko ngo akunda igihugu ku buryo atifuza gutererana ikipe ya Rayon Sport.

Yagize ati “Ibibazo Rayon Sport ifite nta muntu w’umunyamahanga wabyihanganira. Ari nk’umuzungu cyangwa se undi mutoza uwo ariwe wese watoje muri shampiyona y’umwuga ntiyaba agitoza Rayon Sport. Impamvu rero njyewe nkiyitoza ni uko ndi Umunyarwanda nta kindi”.

Ntagwabira abajijwe impamvu yeguye ku mirimo ye mu minsi ishize akongera akayigarukaho, yasubije ko icyo gihe yeguraga yashakaga gukanga ubuyobozi bwa Rayon Sport ngo arebe ko bakemura ibibazo iyo kipe yari ifite.

Nyuma yo gutangaza ko Ntagwabira yeguye ku mirimo ye, Ubuyobozi bwa Rayon Sport bwakoranye nawe inama baganira uburyo bakemura ibibazo by’ikipe, cyane cyane bakemura ibibazo bijyanye n’umushahara w’abakinnyi n’abatoza.

Nyuma y’ibyo biganiro, Ntagwabira yari yatangaje ko umuyobozi bwakemuye ibibazo byari bihari ariko ntibyamaze kabiri abakinnyi bongera kwigumura bataka ko batahawe umushahara wabo.

Ntagwabira avuga ko ibibazo iyo kipe ifite bitazatuma ayivamo kuko ayikunda
Ntagwabira avuga ko ibibazo iyo kipe ifite bitazatuma ayivamo kuko ayikunda

Ntagwabira waje muri Rayon Sport avuye muri Kiyovu Sport avuga ko azakomeza gutoza Rayon Sport kugeza shampiyona irangiye, akanayitoza mu gikombe cy’amahoro nk’uko yabyemeranyijwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sport mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira.

Nyuma yo kwamburwa Albert Rudatsimburwa wafatwaga nk’umufatanyabikirwa, ubu Rayon Sports yasubijwe abafana bakuru bazwi ku izina ry’IMENA bakaba aribo bashakisha umushahara wo guhemba ikipe, no gukemura ibibazo bya buri munsi ikipe ihura nabyo.

Iyo abo bafana bakuru ntacyo babashije gutanga ngo ikipe ibeho, hifashishwa cyane cyane amafaranga baba binjije ku bibuga bitandukanye aho Rayon Sport iba yakinnye.

Jean Claude Muhawenimana, umuyobozi w’abafana ba Rayon Sport, aherutse gutangaza ko ubu abafana ba Rayon Sport bo hirya no hino mu gihugu biyemeje kujya batanga amafaranga yo gufasha ikipe bakoresheje ubutumwa bugufi kuri telefoni ndetse abajya ku myitozo bagakusanya amafaranga azajya agura amazi n’ibindi abakinnyi bakenera iyo bakina cyangwa se bakora imytitozo.

Nubwo Rayon Sport ihora mu bibazo, ubu iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’ uko amakipe akurikirana muri shampiyona by’agateganyo ikaba irushwa amanota 7 na Police FC iri ku mwanya wa mbere.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka