Ibibazo bya Ntagwabira na Rayon byararangiye

Jean Marie Ntagwabira, umutoza wa Rayon Sport, aratangaza ko ibibazo by’amafaranga yari afitanye n’iyo kipe byakemutse, ubu icyo ashizeho umutima akaba ari umukino Rayon izakina na Police ku cyumweru tariki 11/03/2012 kuri stade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali.

Ntagwabira yari yarahagaritse gutoza Rayon Sport kuva tariki 03/03/2012 kubera kutabona umushahara kuri we ndetse no ku bakinnyi ndetse hari n’abakinnyi bari barisubiriye iwabo cyane cyane abaturuka mu bihugu duturanye.

Ntagwabira wari wavuze ko we n’abakinnyi badahawe amafaranga yabo atazongera gutoza Rayon Sport, avuga ko yaganiriye n’ubuyobozi ibibazo bakabirangiza neza n’ubwo yirinze kubivugaho byinshi.

Ubwo yari mu myitozo n’ikipe ye tariki 08/03/2012, Ntagwabira yatangaje ko ibibazo byarangiye, ndetse n’abakinnyi bakomoka i Burundi bari baratorotse ikipe bose baragarutse kuko nabo bari mu myitozo.

Ntagwabira yagize ati “Kuba ndi hano mu myitozo ni uko ari nta kibazo mfite. Iyo kiza kuba kigihari sinari kuza mu myitozo, ubu rero nta kibazo icyo ndeba ni umukino wo ku cyumeru na Police”.

Uwo mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona uzaba ku cyumweru kuri Stade Amahoro saa cyenda n’igice, uzaba ukomeye ku makipe yombi, kuko yose ashaka igikombe cya shampiyona.

Aya makipe agiye guhura Police iherutse gutsindwa na Nyanza, mu gihe Rayon Sport yo yatsinze AS Kigali ibitego 4 kuri 1.

Police izaba ishaka kwisubiza icyubahiro no kuguma ku mwanya wa mbere iriho ubu, mu gihe Rayon Sport iri ku mwanya wa gatatu izaba ishaka kuza imbere. Mu mukino ubanza Rayon yari yatsinze Police ibitego 3 kuri 1.

Nubwo Ntagwabira avuga ko byanze bikunze ashaka amanota atatu kuri uwo mukino, azakina adafite bamwe mu bakinnyi bakomeye nka Sina Gerome ufite imvune na Pappy Kamanzi ufite amakarita abiri y’umuhondo.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka