Huye: Umukino udasanzwe wahuje abapolisi n’abacuruzaga ibiyobyabwenge
Kuwa gatandatu tariki 07/07/2012 mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye habereye umukino w’umupira w’amaguru wahuje Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Huye n’Ishyirahamwe ‘Abisubiye’ rigizwe n’abahoze bacuruza ibiyobyabwenge.
Uyu mukino wabaye mu rwego rwo gusabana hagati y’abacunga umutekano n’abahoze bawuhungabanya, wari witabiriwe n’abaturage bo mu kagari ka Cyimana hamwe n’abayobozi kuva mu nzego z’ibanze kugeza ku rwego rw’Intara.
Ikipe igizwe n’abapilisi bakorera mu karere ka Huye niyo yaje kwegukana intsinzi n’igikombe nyuma yo gutsinda abahoze bacuruza ibiyobyabwenge ibitego 3-0 mu mukino wamaze iminota 70.

Nyuma y’umukino hatanzwe ubuhamya n’ibiganiro bishishikariza abantu kwirinda ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane inzoga izwi ku izina rya Nyirantare.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse, yashimiye abaturage bisubiyeho bakareka gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge ababwira ko ari nacyo ubuyobozi bwifuza, ati “ icyo Abanyarwanda bifuza ni uko ugiye ibuzimu avayo akajya ibuntu.”

Aka kagari ka Cyimana kabereyemo uyu mukino kahoze ari indiri ya Nyirantare aho abaturage batangaje ko nta mutekano wari ugihari kubera urugomo rwaterwaga n’abayinywa. Benshi mu bahatuye bemeza ko iyi nzoga itakiharangwa.
Jacques Furaha
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|