Huye: Hari amazu agomba gusenywa ngo sitade yubakwe
Kugira ngo sitade yo mu mujyi wa Huye yagurwe nk’uko biteganyijwe mu ivugururwa ryayo, inzu y’ubucuruzi ya koperative COPABU ndetse n’aho bita kuri pisine byegereye iyo sitade bigomba kuvanywaho. Sitade nshya izaba igera ku ruzitiro rw’inyubako y’ibiro by’akarere ka Huye.
Koperative COPABU yarangije kwemeranya n’akarere ko izahabwa aya mafaranga miliyoni esheshatu maze iyi nzu igasenywa; nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’aka karere, Kayiranga Muzuka Eugene.
Iyi nzu ya COPABU ni inzu y’ubucuruzi bigaragara ko yubatswe kera, ikaba imaze imyaka mirongo ine. Yubatse mu marembo y’akarere ka Huye.
Nubwo bigaragara ko aho yubatse hashobora kuba hari mu isambu ya Leta kuko iri hagati y’inyubako za sitade n’akarere ka Huye, iyi koperative yari yarahahawe ku buryo inahafitiye impapuro zigaragaza ko ari ahayo.

Ahitwa kuri Pisine hagizwe n’amazu ndetse na pisine, higeze kuba akabari ndetse n’akabyiniro gakomeye muri za 1998-2000, aho abantu bahuriraga bakidagadura cyane cyane mu mpera z’icyumweru (week end).
Nubwo nta we akarere ka Huye kazishyura kugira ngo aya mazu asenywe kuko n’ubundi yari yareguriwe aka karere, nta wabura kuvuga ko afite agaciro ka miliyoni 26.5.

Hari hashize iminsi imirimo yo gutunganya ikibuga cya sitade Huye irangiye, binavugwa ko uwatsindiye isoko ryo kuyubaka ahari ariko imirimo ntitangire.
Twizere ko ubwo inama njyanama yo kuwa 6 Mata yemeje ko aya mazu asenywa kugira ngo sitade Huye yagurwe, imirimo yo kubaka igiye gutangira.
Marie Claire Joyeuse
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iki gitekerezo cy’uyu muvandimwe ni cyiza. Ariko nagira ngo mwibutse ko gahunda iriho ubu atari UKUBAKA stade! Ni UKUVUGURURA stade yari ihasanzwe. Byumvikane ko kuba stade irimo kuvugurwa ubu bitabuza ko aho yavuze hazubakwa stade nshya! Ntabwo rero kuba hari ibikorwa birimo gukorwa kuri stade isanzwe ihari ari ubuswa cg se kubura impuguke mu bwubatsi. Murakoze.
Nibyiza kuvugurura iyo stade HUYE, ariko mbona Akarere karakoze ikosa rikomeye ritarimo namba kureba kure ryo kuvugurura iriya stade, mugihe bari gushaka aho bubaka indi nini cyane , dufate urugero: iyo stade iyo bayubaka nka i Rango,Save, Sahera(hamwe muri aho) ibi byari kuzana amajyambere n’ibikorwa remezo byihuse cyane muri ako gace bityo abahatuye bakazamuka ndetse n’imisoro yinjira muri leta nabyo bikazamuka. Bikamera nkuko Remera yazamuwe na Stade Amahoro. Ubutaha niba hagiye kubakwa igikorwa runaka bajye bifashisha inzobere zibagire inama aho guhubuka.