Ibi, abahagarariye abikorera bo mu Karere ka Huye n’ibigo bimwe na bimwe bya Leta bihakorera ndetse n’abahagarariye inzego z’ubuyobozi babigaragaje mu nama ku myiteguro y’imikino ya CHAN bagize tariki 19/10.
Abanyehuye bavuga ko ikosa rya mbere ryagaragaye mu gihe cy’imikino ya FEASSSA ni ukuvuga imikino yahuje abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bo mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Afrika y’iburasirazuba (EAC), ari ugutungurwa n’umubare munini w’abayitabiriye.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu , Cyprien Mutwarasibo, avuga ko bibwiraga ko abazitabira imikino ari abanyeshuri gusa na bo bagombaga kwakirwa n’amashuri makuru ya Leta (UR na IPRC-South).

Ngo ntibigeze batekereza ko hari abazaza baherekeje aya makipe bagombaga gukenera serivisi zo mu mahoteri no mu maresitora yo hanze y’amashuri makuru ya Leta.
Irindi kosa ryagaragaye, ni ukuba abikorera b’i Huye bazwiho kuryama kare no gutangira gukora bwakeye. Ibi ngo byagiye bituma abitabiriye iyi mikino bazindutse bashaka serivisi zo mu gitondo cya kare cyangwa nko mu ma saa tanu za nijoro bazibura. Muri izo serivisi harimo gushaka ibyo kurya cyangwa kunywa, no kwiyogoshesha.
Ikindi cyagaragaye ni imbogamizi z’ururimi: abanyamahanga binjiraga ahantu bakeneye serivisi ntibabashe kumvikana n’abagomba kuyibaha kuko Abanyarwanda bazi icyongereza n’igiswayire, ari zo ndimi aba banyamahanga bifashishaga, ari bakeya.
Abanyehuye rero biyemeje gukosora aya makosa. Ku bijyanye n’indimi, Visi Meya Mutwarasibo agira ati “mu kwa 11 turaba twamenye amakipe azaza hano iwacu, bityo dutangire dutegure abazabasha kumvikana na bo.”
Hassan Nsengimana, umucungamutungo wa Motel Gratia na we ati “mu bakozi dufite ubungubu, 80% barangije amashuri yisumbuye. Urumva ko uwarangije amashuri yisumbuye atananirwa kumvikana n’umukiriya yaba avuga Icyongereza cyangwa Igifaransa.”
Marie Claire Joyeuse
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|