Hoteli ya FERWAFA yatashywe nyuma y’imyaka 10 yubakwa
Kuri uyu wa Mbere, hatashywe ku mugaragaro ibikorwa byagizwemo uruhare n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) birimo Hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yari imaze imyaka hafi 10 yubakwa, ndetse n’ibibuga by’umupira w’amaguru.
Iyi hoteli yatangiye kubakwa muri Kanama 2015 biteganyijwe ko yuzura mu mpera za 2016, yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo Nellly Mukazayire afatanyije n’Umunyamabanga w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi Mattias Grafstöm bari baherekejwe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice.
Iyi hoteli y’inyenyeri enye umushinga wayo watangiye igomba kuba igizwe n’ibyumba 88 yatangiye gukora mu mpera z’umwaka wa 2025 yagombaga kuzura itwaye miliyoni 4 z’amadolari, arenga miliyari 4 Frw yari kuva ku baterankunga babiri b’ingenzi ari bo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi ndetse n’Ishyiraramwe ry’Umupira w’Amaguru muri muri Maroc.
Nyuma yo guhura n’imbogamizi zitandukanye, ikamara imyaka irenga icumi itari yuzura, hubatswe igice cyayo kimwe kigizwe n’ibyumba 42, ibyumba bibiri binini byo kuriramo, ibyumba bitandukanye bizifashishwa nk’ibiro n’ibindi byumba bibiri binini by’inama aho mu ntangiriro za 2023 ari bwo imirimo yo kubaka iki gice cy’umushinga wose cyarangiye mu gihe cyari cyarasubukuwe muri Kamena 2021. Uretse hoteli kandi, imbere yayo hubatswe ikibuga kizajya gifasha mu myitozo mu gihe uretse amakipe atandukanye azajya ahitegurira, iyi hoteli kandi izajya yakira n’abantu basanzwe bahasohokera.
Ubwo bari kuri hoteli ya FERWAFA kandi, Minisitiri wa Siporo Nellly Mukazayire, Umunyamabanga wa FIFA Mattias Grafström na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Shema Ngoga Fabrice bari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye, bashyikirije bamwe mu bana bakina umupira w’amaguru inkweto zo gukinana binyuze mu mushinga wa FIFA Boots for All ugamije kugeza inkweto kuri buri wese mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru kuri bose.
Mu bindi bikorwa byafunguwe harimo ikibuga gito (Mini Pitch) giherereye ku Ishuri Ryisumbuye rya Kagarama mu Karere ka Kicukiro, cyikaba kimwe mu bibuga icumi bito cyane Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi yemereye u Rwanda mu mushinga wa FIFA Arena bizaba bingana na metero 40x20 aho bizubakwa mu turere icyenda tw’u Rwanda hagamijwe guteza imbere impano z’abakiri bato mu gihe biziyongeraho ibindi bibuga 20 byemewe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi Gianni Infantino ubwo yari mu Rwanda.
Ibindi bibuga icyenda bizubakwa muri St Joseph Kabgayi mu Karere ka Muhanga, TTC Save mu Karere ka Gisagara, GSOB mu Karere ka Huye, GS Kabare mu Karere ka Ngoma, ES Nyamirama na IPM Mukarange mu Karere ka Kayonza, Collège Inyemeramihigo mu Karere ka Rubavu, Collège SINA Gerard mu Karere ka Rulindo ndetse n’ikizubakwa na Lycée de Kigali mu Karere ka Nyarugenge.
FIFA isanzwe ifatanya n’u Rwanda mu mishinga itandukanye igamije guteza imbere umupira w’amaguru cyane cyane haherewe mu mpano ziri mu bakiri bato haba mu bakobwa ndetse n’abahungu, aho ibi bikorwa byose byatashywe muri iki gihe u Rwanda rwakiraga imikino Mpuzamahanga ya gicuti FIFA Series 2026 yatangiye gukinwa tariki 26 kugeza 30 Werurwe 2026.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|