Hitimana Thierry na Mbusa Kombi Billy nibo bazatoza Rayon mu gihe hagishakwa usimbura Gomes
Nyuma y’aho Didier Gomes, Umufaransa watozaga Rayon Sport asheshe amasezerano yari afitanye n’iyo kipe, ubuyobozi bwayo buratangaza ko mu gihe bugishaka undi mutoza uzamusimbura, Thierry Hitimana wari ushinzwe ubuzima bw’ikipe ( Team Manager) na Mbusa Kombi Billy wari umutoza wungirije aribo bagiye kuba batoza iyo kipe by’agateganyo.
Mu kiganiro twagiranye n’umuvugizi wa Rayon Sport, Olivier Gakwaya, yadutangarije ko batunguwe n’icyemezo Didier Gomes yafashe cyo gusezera, ariko avuga ko atari ubwa mbere ibyo biba ku ikipe ya Rayon Sport kandi bazabasha kubyitwaramo neza.
“Ni igihombo kubura umutoza nka Gomes w’umuhanga wari imaze kubaka ikipe ikomeye kandi itsinda, ariko ibi na mbere byatubayeho kandi turakomeza turakina, n’ubu rero turimo gushaka ingamba zizatuma ikipe yacu idasubira inyuma.
Mu gihe akanama kabishinzwe karimo kudushakira umutoza uzasimbura Gomes, dufite abandi bantu mu ikipe bazaba badufasha nka Thierry Hitimana wari ‘Team Manager, na Mbusa Kombi Billy wari umutoza wungirije”; Umuvugizi wa Rayon Sport.

Gakwaya wirinze gutangaza amazina y’umutoza iyo kipe yifuza kuzasimbuza Gomes, avuga ko Rayon Sport koko yananiwe kubona amafaranga y’umushahara w’umutoza Gomes, kuko iyo kipe yahuye n’ibibazo by’ubukungu muri iki gihe, nyuma y’aho menshi mu mafaranga yagombaga gukoresha mu guhemba abakinnyi n’umutoza ahanini yakoreshejwe mu kugura abakinnyi.
Gomes asize Rayon Sport mu bibazo birimo iby’ubukungu byatumye idahemba abakinnyi kugeza ubwo ibirarane by’umushahara wabo bigera ku mezi atatu, kandi iyo kipe yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka irimo gushaka uko yagura abandi bakinnyi kugirango ishake uko yakwisubiza igikombe ndetse izitware neza mu marushanwa mpuzamahanga.
Uretse umukinnyi James Mukubya ikina nka myugariro Gomes asize arambagirije Rayon Sport ndetse akaba yaramaze kumvikana n’iyo kipe, Rayon Sport iracyakeneye abandi bakinnyi babiri barimo ukina hagati ndetse n’ukina ku ruhande rw’iburyo imbere.

Rayon Sport ibuze umutoza mukuru mu gihe ifite akazi gakomeye ko gukina na AC Leopard yo muri Congo Brazzaville mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), umukino uzabera muri Congo tariki ya 7/2/2014.
Rayon Sport igomba gukina na Gicumbi FC ku cyumweru tariki 19/1/2014 ubwo bazaba bageze ku munsi wa 14 wa shampiyona, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 28, ikaba irushwa amanota abiri na APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 30.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|