
Kuri uyu wa Gatandatu nk’uko byari bimaze iminsi bihwihwiswa, ikipe ya Rayon Sports yamaze kugarura umukinnyi Muhire Kevin, ndetse n’umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga bamaze gusinyira iyi kipe.
Kevin Muhire wari umaze iminsi yarerekeje mu ikipe ya Sahama Club yo muri Oman, ni umwe mu bakinnyi beza bo hagati b’abanyarwanda kugeza ubu, aho ari umwe mu bakinnyi bafashije ikipe ya Rayon Sports gukora amateka yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup ndetse na ¼.




Umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga w’imyaka 28, ni umwe mu bakinnyi bamenyekanye mu Rwanda muri CHAN yabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2016, akaba yarakinnye mu makipe arimo Royale Union saint-gilloise yo mu Bubiligi, akinira AS FAR Rabat ndetse na Athletic Youssoufia Berrechid zo muri Maroc
Héritier Luvumbu Nzinga mu mwambaro wa Rayon Sports



Aba bombi basinyiye Rayon Sports amasezerano y’amezi abiri ari nayo shampiyona izamara, aho Rayon Sports izatangira ikina na Gasogi United, ikazakurikizaho Kiyovu Sports ndetse na Rutsiro Fc.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Amahirwe kuri Reyo
sammy ubawaduhaye amakuru meza naho reyo intwaro yazanye isabwe kuzikoresha neza harigihe zifite ubumara
Aho nisawa amakipe araje atubone
Nukuri badukoreye umuti kbx💪💪 reka twizere ko nneho ibibazo bimwe Na bimwe biri kujyenda bikemuka. nizere bongeyemo izontwaro nibyiza ark abasanzwe nabo nizereko ntawe afitiwe ikirarane cyaba salary cg recruitment.
Nubundi ntacyo byaba bimaze
But congratulations to our new leaders 🙏🙏🙏🙏🙏
Bizagenda biza😆😀😁.
TURI GIKUNDIRO 🏆🏆🏆
Batubabarire badukize amenyo y’ abacyeba
byiza cyane abayobozi baradushimishije ubu noneho twahatanira igikombe ubwo knc abe yumva azarya umuba week end nziza kuba rayon bose
Amakipe afite ibibazo pe ! Ndabona ibitego bigiye kuba umuba
Amakipe afite ibibazo pe ! Ndabona ibitego bigiye kuba umuba