
Kuri uyu wa Gatandatu Héritier Luvumbu ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze gusinyira Rayon Sports yo gukinira Rayon Sports imikino yo kwishyura ihwanye n’amezi atandatu.
Perezida wa Rayon Sports abajijwe ku mpugenge z’uko uyu mukinnyi amaze iminsi adakina, yasubijeho ko bamwizeye kuko bamukoresheje isuzuma ry’ubuzima.

"Nta mpugenge dufite, ibyago byaba kuko ni umukinnyi, twabanje kumujyana ku baganga kumukoresha ibizamini by’ubuzima (test medical) bemeza ko nta mvune afite ameze neza, ubuhanga bwo dusanzwe tubumuziho, shampiyona y’u Rwanda arayizi, turizera ko azaduha umusaruro"
Luvumbu ni ubwa kabiri agiye gukinira Rayon Sports kuko no mu mwaka w’imikino wa 2020/2021 yakiniye iyi kipe amezi atandatu, ayivamo yerekeza muri Angola
National Football League
Ohereza igitekerezo
|