Ku Cyumweru tariki 17/11/2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, hazabera umukino w’umunsi wa kabiri wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun muri 2021, aho igihugu cya Cameroun cyo cyamze kubona itike.

Ubusanzwe byari bimaze iminsi bimenyerewe ko amatike kuri uyu mukino agurishirizwa kuri Stade ku munsi w’umukino, ariko ubu hamaze gushyirwaho ahanti icyenda hazaba hacururizwa amatike guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 15/11/2019.

Kwinjira muri uyu mukino, bizaba ari amafaranga ibihumbi 20 Frws mu myanya y’icyubahiro, ibihumbi bitatu ahandi hatwikiriye (3,000 Frws), ndetse n’amafaranga ibihimbi bibiri ahasigaye hose hadatwikiriye (2,000 Frws).
Ahantu hazagurishirizwa amatike guhera kuri uyu wa Gatanu
1. (Ferwafa/Stade Amahoro): Misigaro J. Damascene/0788853402
2. (Maison Tresor Nyamirambo):Hamissi Uwizeye /0784168750
3. (Gare Remera Giporoso-Yahoo Agence): Ines Irakoze/ 0787487931
4. (Gikondo Merez station 1): Karinda Hadji/0783091608
5. (Stade ya Kigali i Nyamirambo): Murenzi Olivier/0784203756
6. (Chic Building): Nsengiyumva Amza/0788451661
7. (Remera Airtel): Mushimiyimana Joyeuse/0785534854
8. (Nyabugogo-imbere ya Airtel) Innocent Havugimana/0785579288
9. (Sonatube-Station Engen): Yussuf Furaha : 0788596966
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Icyifuzo cy’uyu mukunzi wa ruhago ni cyiza kuko abarije benshi byari bikwiye rero kongeraho ibisobanuro. Urugero: MP:Imikino ikipe imaze kukina W:
D: L: F:
A: D: P:Amanota ikipe ifite Ibi byafasha benshi muri iyi Isi ya Siporo!
Muge mudufasha kugirango tubashe gusoma uko amakipe ahagaze nuko arushana amanoto nimyanya ariho mudakoresheje ziriya nyuguti ntabwo tubasha kubisobanukirwa mwadushakira ubundi buryo byatworohera. murakoze.