Hasojwe irushanwa rya Bayern Youth Cup, hatangazwa 10 bazajya mu Budage (Amafoto)

Ku wa Kane, tariki 5 Nzeri 2024, ikipe ya Kigali A yegukanye irushanwa rya Bayern Youth Cup ryasorejwe kuri Kigali Pelé Stadium, abakinnyi barindwi bayo batsindira guhagararira u Rwanda mu gikombe cy’Isi cy’amarerero ya Bayern Munich mu Budage.

Abana icumi bahize abandi ,bakazahagararira u Rwanda mu mikino y'igikombe cy'Isi cy'amarerero ya Bayern Munich kizabera mu Budage mu Ukwakira 2024
Abana icumi bahize abandi ,bakazahagararira u Rwanda mu mikino y’igikombe cy’Isi cy’amarerero ya Bayern Munich kizabera mu Budage mu Ukwakira 2024

Ni irushanwa ryatangiriye hiryo no hino mu gihugu, aho irerero rya Bayern Munich ryatoranyije abana ijana barusha abandi bagombaga guhatanira mu mikino ya nyuma yabereye i Kigali hakaboneka abegukana igikombe ndetse hakanatangazwa abakinnyi 10 beza kurusha abandi bazahagarira u Rwanda mu gikombe cy’Isi cy’amarerero ya Bayern Munich kizabera mu Budage mu Ukwakira 2024.

Ibi ninako byagenze maze aba bana ijana bagabanywa mu makipe icumi aho buri imwe yari igizwe n’abakinnyi barindwi maze bahatana guhera mu matsinda mu mukino wamaraga iminota 15 kugeza ku mukino wa nyuma.

Habaye amarushanwa yahuje abana 100 mu gutoranya abazahagararira u Rwanda mu Budage
Habaye amarushanwa yahuje abana 100 mu gutoranya abazahagararira u Rwanda mu Budage

Nyuma gukina imikino y’amatsinda muri 1/2 ikipe yari ifite izina rya Kigali A yasezereye Rubavu iyitsinze igitego 1-0 naho Huye isezerera Nyarugenge iyitsinze ibitego 2-2 maze zihurira ku mukino wa nyuma wegukanywe na Kigali A itsinze Huye penaliti 4-3 nyuma yo kurangiza iminota 20 yakinwe kuri uyu mukino banganya 0-0 yegukana igikombe cyari cyateguwe.

Amakipe yari yatsindiwe muri 1/2 yahataniye umwanya wa gatatu wegukanwa na Rubavu itsinze Nyarugenge ibitego 2-1.

Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard yabashishikarije gukomeza gukora cyane ndetse n'abatatoranyijwe abasaba kudacika intege
Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard yabashishikarije gukomeza gukora cyane ndetse n’abatatoranyijwe abasaba kudacika intege

Iyi mikino yitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard wabwiye abana ko abataratoranyijwe mu 10 bazajya mu Budage badakwiriye gucika intege ahubwo ari imbaraga zo gukomeza gukora cyane.

Yunganiwe na Visi Perezida ushinzwe tekinike muri FERWAFA, Richard Mugisha wavuze ko bidakwiriye kubaca intege kuko hari abakinnyi benshi b’Abanyarwanda bari kwitwara neza mu makipe atandukanye arimo n’ikipe y’Igihugu maze abasaba gukomerezaho.

Visi Perezida wa FERWAFA ushinzwe tekinike, Mugisha Richard ari mu baganirije abana bahatanaga abagira inama
Visi Perezida wa FERWAFA ushinzwe tekinike, Mugisha Richard ari mu baganirije abana bahatanaga abagira inama

Nyuma y’iri rushanwa nkuko byari biteganyijwe ryasojwe no gutangaza abakinnyi icumi (10) baturutse mu ijana beza bavuye mu gihugu hose aribo bazahagararira u Rwanda mu mikino y’igikombe cy’Isi cy’amarerero ya Bayern Munich bazahuriramo nabo mu bihugu nka Nigeria, Leta Zunze Ubumwe za Amarika, Mexico n’ibindi bitandukanye.

Abatoranyijwe kandi bongeweho abandi batanu bashyizwe ku rutonde rwo gutegereza, bashobora gusimbura abagira impamvu zatuma batitabira.

Abana batoranyijwe bari hagati y'abavutse muri 2008 na 2009
Abana batoranyijwe bari hagati y’abavutse muri 2008 na 2009

Amazina n’amakipe, abakinnyi 10 beza bazajya mu gikombe cy’Isi cy’amarerero ya Bayern Munich mu Budage bari baherereyemo:

Ngomayikizungu Amani (Rubavu), Ishimwe Fred (Kigali A), Nsengiyumva Alpha ( Kigali A), Ishimwe Pierre Alonso (Nyarugenge), Nshimiyimana Obed (Kigali A), Cyuzuzo Isiaka (Kigali A), Ishimwe Elie(Kigali A), Niyongabo Patrick (Kigali A), Niyonzima Muhudi (Kigali A), Ishimwe Djibril ( Rubavu).

Batanu bashobora gusimbura mu icumi batoranyijwe bibaye ngombwa:
Tuyishime Kennedy, Imananibishaka Aimé Prince, Kwizera Bosco, Ganza Tabu, Iragena Josué.

Abana bose bari bemerewe gutoranywa muri iki gikorwa bari abavutse hagati y’umwaka wa 2008 na 2009, aho nibura umukuru yagombaga kuba afite imyaka 16 y’amavuko ibintu Visi Perezida wa FERWAFA ushinzwe tekinike, Mugisha Richard yavuze ko kuri iyi nshuro byitondewe ntihabemo uburiganya mu myaka nkuko byagenze mu gihe cyashize.

Ikipe yitwaga Kigali A niyo yegukanye igikombe batanze
Ikipe yitwaga Kigali A niyo yegukanye igikombe batanze
Imikino yasifurwaga n'abakiri bato
Imikino yasifurwaga n’abakiri bato
Abasigaye basabwe kudacika intege bagashyiramo imbaraga
Abasigaye basabwe kudacika intege bagashyiramo imbaraga

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka