Nyuma y’umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yatsinzemo” Mozambique igitego 1-0, Kapiteni w’iyi kipe Haruna Niyonzima yaganiriye n’itangazamakuru asubiza bimwe mu bimaze bivugwa birimo kuba ateganya gusezera mu ikipe y’igihugu.
Haruna Niyonzima abajijwe kuri aya makuru nawe ubwe yari yakomojeho mbere y’umukino ubwo bakoraga imyitozo ya nyuma, yasubije ko yumva aramutse abonye itike ya CAN ntacyo yaba atarakoreye Amavubi, gusa avuga ko ibi byinshi binaterwa n’amagambo y’abantu.
Yagize ati“Ku bwanjye ndacyafite ingufu zo gukina, ariko turi abantu rimwe na rimwe turananirwa kubera amagambo yo hanze. Ariko ndacyeka ngiye mu gikombe cya Afurika ntacyo naba narimye igihugu, ku bwanjye byaba bihagije”.

“Rimwe na rimwe hari igihe ntaryama kubera amagambo y’abantu kandi mba natanze imbaraga zanjye, natanze umubiri wanjye, ariko ibyo nta kibazo kuko n’ubundi ni igihugu cyanjye. Ngiye muri Can naza nywureka kuko n’ubundi ntacyo naba nkitegereje mu mupira w’amaguru”

Haruna Niyonzima wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi kuva mu mwaka wa 2006, amaze guhamagarwa imikino irenga ijana, akaba ari umwe mu bakinnyi bakiniye Amavubi inshuro nyinshi inyuma ya Karekezi Olivier.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|