Mu gihe ikipe y’igihugu Amavubi yitegura umukino wa Guinea Conakry ukinwa kuri uyu wa Kabiri, Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima, yaganiriye n’itangazamakuru asubiza bimwe mu bibazo bijyanye n’uko ikipe yiteguye uwo mukino.

Haruna Niyonzima yabajijwe kandi ku bijyanye no kuba hari amakuru amaze iminsi avugwa ko ashobora gusezera mu ikipe y’igihugu nyuma y’umukino ukinwa kuri uyu wa Kabiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Yagize ati "Nakinnye imikino myinshi cyane, ku isi hose nta mukinnyi utifuza gukina, hari igihe udakina bitewe n’uko umutoza yapanze umukino, icyo ndeba ni uko ikipe nyoboye hari aho yagera, sinzakina igihe cyose, umupira nzawuvamo"

"Buri wese yifuza ko ndeka gukina, nyamara njyewe mbona iki gihe ndimo ari cyo gihe cyo gukina, benshi batumenye kuko twazamutse vuba bigatuma bumva ko twatinze mu kibuga, benshi bavuga ku bibi byabaye, ariko hari ibindi byiza twakoze batavugaho"

Imikino izwi Haruna Niyonzima amaze gukinira ikipe y’igihugu ni 69 mu myaka 11, akaba yarashoboye kuyitsindira ibitego bitanu, harimo ibitego bibiri yatsinze Guinee Equatoriale ku itariki 2 Kamena 2007 ari nawo mukino yamenyekaniyemo cyane mu ikipe y’igihugu.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ewa nimero 8 na 7 batubabariye basezera bagaha umwanya andi barakoze ibyobakoze nibyo nibatange imyanya kbs