Ibi Haruna Niyonzima w’imyaka 36 y’amavuko yabitangarije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru aho yavuze ko atigeze asezera ruhago nubwo amaze umwaka n’igice nta kipe afite.
Yagize ati" N’ubundi ntabwo nkina ariko nk’uko mbivuga, mfite uko natangiye kandi mfite uko nzasoza. Ikintu ntari nivugira cyangwa ngo mbyitangarize ni uko kiba kidahari.
Haruna Niyonzima yakomeje avuga ko igihe azatangariza isezera rye aribwo rizajya ku mugaragaro.
Ati "Umunsi nzafata gahunda yo kubitangaza bizajya ku mugaragaro."
Haruna yakiniye amakipe atandukanye arimo Etincelles FC yatangiriyemo iwabo mu Karere ka Rubavu mu 2006, Rayon Sports yagiyemo muri 2007, APR FC, Young Africans na Simba SC zo muri Tanzania ndetse na AS Kigali.
"Umunsi nzafata gahunda yo kubitangaza bizajya ku mugaragaro."
Haruna Niyonzima yahakanye ibyo gusezera umupira w'amaguru burundu, avuga ko igihe nikigera azabyivugira.
Source: Radio Rwanda pic.twitter.com/00c7C8cPZC
— Kigali Today (@kigalitoday) March 4, 2026
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|