Haruna Niyonzima yabonye ibyangombwa bikosoye bimwemerera gukina imikino mpuzamahanga

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna na AS Kigali yamaze kubona ibyangombwa bikuraho inzitizi zatumaga adakina imikino mpuzamahanga.

Haruna Niyonzima yakoze imyitozo yitegura Seychelles, ariko ku munota wa nyuma avanwa ku rutonde
Haruna Niyonzima yakoze imyitozo yitegura Seychelles, ariko ku munota wa nyuma avanwa ku rutonde

Haruna Niyonzima aheruka gusiba imikino ibiri u Rwanda rwakinnye na Seychelles, ndetse n’umukino ubanza AS Kigali yanganyijemo na Proline igitego 1-1.

Kugeza ubu Haruna Niyonzima wajyanye n’Amavubi i Kinshasa, yamaze kubona ibyangombwa bikosoye, aho mbere yari afite ibyangombwa biriho imyaka itandukanye.

Umutoza Mashami Vincent nawe yatangaje ko ibyangombwa byabonetse, hasigaye ko CAF ibyemeza ubundi agakina
Umutoza Mashami Vincent nawe yatangaje ko ibyangombwa byabonetse, hasigaye ko CAF ibyemeza ubundi agakina

Nk’uko yabyitangarije, Haruna Niyonzima yavuze ko yamaze kubona Pasiporo ikosoye, aho ikibazo cy’amatariki y’amavuko adahuye yamze gukosorwa, hakaba hasigaye kumenyesha CAF gusa kugira ngo yemererwe gukina uyu mukino bazahuramo na Ethiopia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka