Igaruka ry’uyu mutoza w’Umurundi watozaga Kiyovu Sports kuva mu mpeshyi ya 2025, ryatangarijwe ku mbugankoranyambaga za Rayon Sports aho yavuze ko yishimiye kugaruka kwe nyuma y’iminsi 1035.
Yagize iti" Twishimiye gutangaza igaruka ry’umutoza mukuru Haringingo Francis nyuma y’iminsi 1035."
Haringingo Francis yatoje Rayon Sports umwaka umwe kuva mu mpeshyi ya 2022 kugeza mu mpeshyi ya 2023 aho muri shampiyona yabaye uwa kabiri ariko muri uwo mwaka afasha Rayon Sports kwegukana Igikombe cy’Amahoro 2023 atsindiye APR FC igitego 1-0 cya Eric Ngendahimana ku mukino wa nyuma.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Mutugezeho andimakuru ya gikundiro