Haringingo Francis yemerewe gutoza Rayon Sports mu biganiro byayobowe na Perezida wa FERWAFA
Umutoza Haringingo Francis waheruka gusezera Kiyovu Sports akajya gutoza Rayon Sports ariko iyi kipe yavuyemo itabyemera kugeza ubwo yimwe uruhushya rwo gutoza, yemerewe gutoza binyuza mu biganiro byagizwemo uruhare na Perezida w’Impuzamashyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Shema Ngoga Fabrice
Ibi byatangarijwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda aho ryavuze ko kuri uyu wa Kane, ku cyicaro gikuru cya FERWAFA haabereye inama yahuje ubuyobozi bwayo, Perezida wa Kyovu Sports David nkurunziza, Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah n’umutoza Francis Christian Haringingo ubwe.
Iyi nama yize ku kibazo cy’uyu mutoza uherutse gusezera Kiyovu Sports ajya muri Rayon Sports ariko akibwa ibyangombwa kuko Kiyovu Sports yavugaga ko yagiye mu buryo budakurikije amategeko batigeze bishimira. FERWAFA yavuze ko nyuma y’ibiganiro byahuje impande zose kugira ngo uyu mutoza ahabwe uruhushya rwo gutoza zumvikanye ko yemererwa gutoza ikipe ya ikipe ya Rayon Sports mu buryo bwubahirije amategeko.
Haringingo Francis utari watoje umukino wa Gicumbi FC kubera ibi bibazo, azatoza umukino we wa mbere kuva agarutse muri Rayon Sports yatoje mu 2023, ku Cyumweru tariki 19 Mata 2026 ubwo iyi kipe izaba yasuye Rutsiro FC mu mukino w"umunsi wa 27 wa shampiyona uzabera mu karere ka Rubavu.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|