
Ku rutonde rw’abasifuzi 13 bo hagati batoranyijwe bazasifura igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Zambia guhera ku itariki 26 Gashyantare kugeza ku itariki 12 Werurwe 2017, haragaramo umunyarwanda umwe ari we Hakizimana Louis.

Muri iki gikombe kizabera muri Zambia kigahuza ibihugu 8, hatoranyijwe kandi abasifuzi basifura ku ruhande 13, gusa muri aba nta munyarwanda urimo.
Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 8 bigabanyijwe mu matsinda akurikira:
Group A – Zambia, Guinea, Egypt, Mali
Group B – Senegal, Sudan, Cameroon, South Africa
Abasifuzi batoranyijwe bo hagati:
Ibrahim Nour El Din (Egypte), Sadok Selmi (Tunisie), Louis Hakizimana (Rwanda), Sekou Ahmed Toure (Guinea), Jackson Pavaza (Namibia), Wisdom Chewe (Zambia), Juste Ephrem Zio (Burkina Faso), Antoine Max EFFA Essouma (Cameroun), Victor Miguel De Freitas Gomes (South Africa), Herder Martins de Carvalho (Angola), Noureddine El Jaffari (Maroc), Thierry Nkurunziza (Burundi), Maguette Ndiaye (Senegal).
Abasifuzi bo ku ruhande batoranyijwe:
Sidiki Sidibe (Guinea), Sulayman Sosseh (Gambia), Mokrane Gourari (Algeria), Mothibidi Stevens Khumalo (South Africa), Moriba Diakite (Mali), Eldrick Adelaide (Seychelles), Styven Danek Moyo (Congo), Abderhamane Warr (Mauritania), Mark Ssonko (Uganda), Gilbert Cheruiyot (Kenya), Serigine Cheikh Toure (Senegal), Nabina Blaise Sebutu (RD Congo), Issa Yaya (Tchad)
Hakizimana Louis watoranyijwe nk’umusifuzi mwiza wo hagati mu mwaka w’imikino wa 2015/2016 na Ferwafa ifatanyije na Azam, ni we ukunze gusifura umukino ukomeye mu Rwanda, uhuza APR na Rayon, harimo uwo APR iheruka kuyitsinda mu gikombe cy’intwari, ndetse n’imikino ibiri umwaka ushize Rayon Sports yatsinzemo APR 4-0 na 1-0 muri Shampiyona y’igikombe cy’Amahoro.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Dore ishema kuri ruhago nyarwanda musaza, barangiza ngo abasifuzi bacu ni babi !!!!!! ubuse CAF umugiriye icyizere aruko aturuka mubaswa.