Hadji, Bugingo na Fitina mu bakinnyi bashya batangiranye na APR FC imyitozo (Amafoto)
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APR FC yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino 2025-2026 igaragaramo Bugingo Hakim, Iraguha Hadji na Fitina Omborenga bavuye kuri Rayon Sports.

Ni imyitozo yabereye i Shyorongi mu karere ka Rulindo aho APR FC isanzwe iyikorera itangizwa n’umutoza mushya Abderrahim Taleb, yitabirwa n’abakinnyi bari basanzwe muri APR FC ndetse n’abo iheruka gusinyisha. Mu bakinnyi bashya bitabiye imyitozo harimo Ngabonziza Pacifique uheruka kuva muri Police FC, Fitina Omborenga, Bugingo Hakim na Iraguha Hadji bavuye muri Rayon Sports n’umunyezamu Hakizimana Adolphe wavuye muri AS Kigali.
Mu bakinnyi basanzwe bakomeze imyitozo harimo abanyamahanga Mamadou Lamine Bah, Alioum Souane, Richmond Lamptey, Mamadou Sy, Hakim Kiwanuka, Denis Omedi na Dauda Yussif Seif.Mu Banyarwanda basanzwe muri APR FC, Ishimwe Pierre, Ruhamyankiko Yvan, Niyigena Clement, Ruboneka Jean Bosco, Byiringiro Gilbert, Mugisha Gilbert, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Mugiraneza Froduard, Tuyisenge Arsene, Dushimimana Olivier kongeraho Niyibizi Ramadhan uheruka kongera amasezerano nabo bagaragaye muri iyi myitozo ya mbere.
APR FC iheruka gutwara shampiyona 2024-2025 hamwe n’Igikombe cy’Amahoro izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League 2025-2026 izatangira hagati muri Nzeri 2025, mu gihe kandi initegura shampiyona biteganyijwe ko izatangira tariki 15 Kanama 2025.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|