Habineza aragira inama Amavubi kwirinda kugaragaza ubwoba imbere ya Nigeria
Joseph Habineza, intumwa ya Leta y’u Rwanda muri Nigeria, yasabye Amavubi kwirinda ubwoba kuko ari kimwe mu bizatuma bitwara neza mu mukino bafitanye na Nigeria, kuri uyu wa gatandatu kuri Stade ya UJ Esuene, iherereye i Calabar mu Majyepfo ya Nigeria.
Habineza wahoze ari Minisitiri w’imikino mu Rwanda mbere yo koherezwa guhagararira u Rwanda muri Nigeria, yasuye Amavubi aganira n’abakinnyi n’abatoza nyuma y’imyitozo ya nyuma bakoreye kuri Stade iza kuberaho uwo mukino.
Yabasabye kwirinda kugira ubwoba kuko umupira ari umwe kandi ibyabereye i Kigali ubwo amakipe yombi yanganyaga ubusa ku busa, amavubi akagaragaza umukino mwiza, byagaragaje ko u Rwanda rwanatsindira muri Nigeria.
Yagize ati: “Ntihagire ubatera ubwoba kuko ntawe uza kubakubita. Abantu ba hano barasakuza nibyo, ariko ibyo ntabwo bigomba kubaca intege mwebwe mukine umupira wanyu nta gihunga. Mu Rwanda mwarabarushije nta kabuza rero na hano mimukinsiha ingufu mukitanga murabatsinda”.
Habineza umenyereye iby’umupira w’amaguru muri Nigeria, yavuze ko u Rwanda nirukina neza kurusha super Eagles biza kubatera igihunga, kuko ngo akenshi iyo ikipe yabo irushijwe abanya Nigeria bifanira ikipe y’ikindi gihugu.
Kugira ngo u Rwanda rusezerere Nigeria rurasabwa nibura kunganya igitego kimwe kuri kimwe. Gusa mu ikipe y’u Rwanda ibitego byakomeje kurumba ari nayo mpamvu mu myitozo bamaze iminsi bakora abatoza bihase cyane kumenyereza abakinnyi cyane cyane ba Rutahizamu gutsinda, nk’uko Jean Marir Ntagwabira, umutoza wungirije yabitangaje.
Ati: “Kuba ikipe yacu idatsinda byo ni ikibazo, ariko mu myitozo tumaze iminsi dukora nicyo twibanzeho, kuko nta kuntu twasezerera Nigeria tutabonye igitego.
Ba rutahizamu bacu twarabaganirije, tubereke uko bagomba kwitwara, ndetse no mu myitozo twakoze kuri uyu wa gatanu ni cyo twibandagaho, ubwo reka turebe ko kuri uyu wa Gatandatu babishyira mu bikorwa”.
N’ubwo ikipe y’u Rwanda idahagaze neza muri iyi minsi kubera ko yatsinzwe na Algeria ibitego bine ku busa, ikanganya na Benin igitego kimwe kuri kimwe, na Nigeria ntabwo ihagaze neza kuko iheruka kunganya na Malawi igitego kimwe kuri kimwe.
Mu bitangazamakuru bya Nigeria usanga itangazamakuru rivuga ko kuva umutoza wa Nigeria Stephen Keshi yafata iyi kipe yasubiye inyuma cyane.
Mu mikino icyenda amaze gukina, Stephen Keshi yatsinze imikino itatu, anganya ine atsindwa ibiri kandi nta na rimwe aratsinda ibitego birenze bibiri.
Mu kiganiro Stephen Keshi yagiranye na Supersport.com, yavuze ko nawe azi neza ko uruhande rw’ubusatirizi mu ikipe ye rujegajega, mu myitozo bakoze nabo baribandaga cyane mu gutaha izamu, akaba ategereje kureba uko biza kugenda kuri uyu wa Gatandatu.
Keshi arakina uyu mukino adafite bamwe mu bakinnyi bakomeye atigeze ahamagara nka Dickson Etuhu, Peter Osaze Odemwingie, Joel Obi, Taye Taiwo na Yakubu Aiyegbeni na Kapiteni Joseph Yobo wavunitse, kandi boze babanje mu kibuga mu mukino ubanza wabereye i Kigali mu kwezi kwa 02/2012.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|