Abajijwe kucyo avuga ku mikino mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko bitangaje kumva ko mu Rwanda hakiri amarozi mu mikino, anavuga ko iyo haza kuba imiyoborere myiza u Rwanda rwaba ruri ku yindi ntera mu mikino runegukana imidari mu mikino itandukanye.
“Abakinnyi bacu bagakwiye gushyira umutima ku kazi, n’abayobozi babayobora bakabaha umurongo mwiza aho gukomeza kugendera ku bintu nk’ibyo mu myaka 30 aho tucyizera amarozi na ruswa”.

Perezida wa Repubulika yagarutse ku kuba u Rwanda rwarasezerewe mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika (CAN), igikombe kizatangira mu mpera z’iki cyumweru.
U Rwanda rwari rwashoboye gusezerera Congo Brazzaville, ariko ruza gukurwa mu marushanwa nyuma y’uko bigaragaye ko rwakinishije umukinnyi Birori Daddy ufite ibimuranga bibiri.
Bamwe mu bayobozi muri Ferwafa baje gutangaza nyuma ko bari baburiwe ku gukinisha uyu mukinnyi, ariko biza kurangira akinnye ari nako u Rwanda rusezererwa.
Avuga kuri ibi, Perezida Kagame yagize ati “Abayobozi ba ruhago nyarwanda bakoze ubucucu mu gukinisha umukinnyi w’umukongomani watumye u Rwanda rusezererwa mu majonjora ya CAN. Ibyo bintu by’ubucucu byaba kubeshya ndetse na ruswa byadukozeho kuko byarangiye dusezerewe kandi bigatuma tudatera imbere”.
N’ubwo Perezida wa Repubulika asanga ikibazo cya Birori hari abantu ku giti cyabo bakigizemo uruhare kugeza babeshye, ubuyobozi bwa ruhago bwakomeje gutangaza ko ntaho buhuriye n’iki kibazo.

Ubwo yari ari kuri radiyo Rwanda, Perezida wa Ferwafa abajijwe (n’abafana) niba adakwiye kwegura kuko bivugwa ko ari we watanze icyemezo cyo gukinisha Daddy Birori, Nzamwita Vincent De Gaulle yavuze ko nta gahunda afite yo kwegura kuko Birori atari we watumye aza muri Ferwafa.
Uyu yagize ati “Ibyo ni ibitekerezo birimo amarangamutima. Njye nta gahunda yo kwegura mfite kuko icyanzanye muri Ferwafa si Birori. Hari gahunda nyinshi mfite zo gukora””.
Uwahoze ari Team Manager w’ikipe y’igihugu Amavubi, Alfred Ngarambe, yatangarije itangazamakuru mu minsi yashize ko Birori Daddy watumye u Rwanda rusezererwa, atari yahamagawe mu ikipe y’igihugu ngo akine.
Uyu we yagize ati “Twagishije inama umunyamabanga mukuru (Olivier Mulindahabi) atubwira ko mu rwego rwo kongera umwuka mwiza mu ikipe (kuko Birori ari we wari watsinze ibitego bisezerera Libya), byaba byiza tumuhamagaye ariko ntakine umukino wa Congo, gusa akaba ari kumwe na bagenzi be”.
“Twaramuhamagaye aza hamwe n’abandi ariko biza kurangira anakinnye umukino kuko Perezida wa Ferwafa yatubwiye ko hari umuntu wo muri CAF wamubwiye ko niba passport ya mbere ya Birori yarayikuye mu Rwanda nta kibazo kirimo yakina”.

Nyuma yo gusezererwa mu marushanwa nyafurika, Amavubi yanganyije na Marooc 0-0 muri Marooc byanatumye kugeza ubu ari ku mwanya wa 68 ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA).
Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
rayor sport yishyure,kukuo bagomba kwishyura ibyo bariye inzara irashira ariko igihemu ntigishira.ifite abakunzi benshi nimanike amaboko,tuyitere inkunga,murakoze.
Ese ubu Degaulle arakomeza ahanyanyaze ra? Uvugira abanyarwanda bose yavuze icyo amutekerezaho. Ngo yatangajwe no kuba ataregura.