Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "Ferwafa" ryatangaje ingengabihe nshya ya shampiyona izatangira kuri uyu wa Gatandatu.
Mu gihe byari biteganyijwe ko APR izakirira Gorilla Fc kuri Stade Amahoro, uyu mukino washyizwe kuri Stade Huye.
Ikipe ya Rayon Sports yagombaga gukina ku Cyumweru tariki 02/05 ku i Saa Sita n’igice kuri Stade Amahoro, umukino wagumye kuri iki kibuga ariko ushyirwa Saa Cyenda.
Uko ingengabihe nshya iteye kuri buri tsinda
Itsinda A: APR FC, Bugesera, Muhanga, Gorilla

Itsinda B: Rayon Sports, Kiyovu, Gasogi, Rutsiro

Itsinda C: Police, AS Kigali, Musanze, Etincelles

Itsinda D: Mukura, Sunrise, Marines, Espoir

National Football League
Ohereza igitekerezo
|