Ni umukino ikipe ya Kiyovu Sports yagombaga kwakiramo Rayon Sports kuri iki cyumweru kuri Stade Mumena guhera i Saa Cyenda zuzuye kuri Stade Mumena, aho Kiyovu yaje kwandikira Ferwafa isaba ko uyu mukino bahindurirwa ikibuga.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryamaze kwandikira Kiyovu Sports ribamenyesha ko ubusabe bwa Kiyovu bwemewe, umukino ukaba wimuriwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku i Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Uyu mukino uzahuza aya makipe asanzwe ahangana kuva kera, uzaba nyuma y’undi mukino wa shampiyona uzahuza AS Kigali na Sunrise kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera i Saa Cyenda zuzuye.
Umukino waherukaga guhuza aya makipe yombi, wari umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona ya 2018/2019, umukino waje kurangira Rayon Sports itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Michael Sarpong ku munota wa 55 w’umukino.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Bonne chance Rayon yacu.