Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, uyu mubyeyi w’abana batatu yagize ati, “Sinkunda gukurikirana umupira cyane ariko ikipe ya APR FRC ndayikunda.”
Yungamo ati, “Buriya nkunda Messi cyane nibyo byamviriyemo gufana n’ikipe akinira ya FC Barcelona.”

Guverineri Mureshyankwano yashimangiye ko mu byo akundira Messi harimo umutima wo gufasha no kwita ku batishoboye, kimwe mu bintu bikunze kumuranga cyane.

FC Barcelona ubu iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona n’amanota 26 aho irushwa na Real Madrid ya mbere amanota 4, mu gihe APR FC yo ifite amanota 8 nubwo ifite umukino w’ikirarane.

Yanavuze ko n’ubwo adakunze gukurikirana cyane ibya siporo ajya afata akanya nawe akinanura ndetse akagira imikino ngororamubiri akora.
Ati, “Nkunda gukora gym tonic gusa iyo mfite umwanya uhagije niruka ibirometero.”
Yaboneyeho gukangurira Abanyarwanda muri rusange by’umwihariko abagore gukunda siporo kuko ari ingirakamaro mu buzima bwa buri munsi.
Yagize ati, “Siporo ni nziza abantu bakwiye kuyiha agaciro. Ifasha umuntu guhorana imbaraga ndetse no kugira ubuzima bwiza.”
Mu gutebya ati, “Nkanjye undebye wagira ngo ndi muto kandi nyamara nta rindi banga mbikesha ni siporo.”

Marie Rose Mureshyankwano yahoze ari umudepite mu nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda. Ku itariki 4 Ukwakira 2016 ni bwo yahawe inshingano na Perezida Paul Kagame zo kuyobora Intara y’Amajyepfo, aho yasimbuye Munyatwari Alphonse ubu uyobora intara y’Iburengerazuba.
National Football League
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubundi ntamuyobozi ugira ikipe afana, ahubwo azifana zose.