“Gutsinda Isonga ni ugutegura igikombe cy’Amahoro”- Ntagwabira

Nyuma yo gutsinda Isonga FC ibitego 2 ku busa mu mukino wa shampiyona w’ikirarane wabereye kuri stade Amahoro tariki 09/05/2012, umutoza wa Rayon Sport, Jean Marie Ntagwabira, yavuze ko iyo ntsinzi yamufashije gutegura neza igikombe cy’Amahoro.

Rayon Sport n’Isonga FC zakinnye uyu mukino nta gikombe ziharanira, nta n’imwe kandi muri zo ishobora kujya mu cyiciro cya kabiri uyu mwaka.

Nubwo ariko ari nta gikombe yarwaniraga, Rayon Sport yaherukaga gutsindwa na APR FC muri shampiyona, yakinnye umukino mwiza cyane mu gice cya mbere ndetse ihusha ibitego byinshi benshi bari babaze, kugeza ubwo amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, Isonga FC yagaragaje intege nkeya muri uyu mukino, ntacyo yakosoye ku makosa yakoraga cyane cyane ku ruhande rw’inyuma. Ibyo byaje gutuma itsindwa ibitego bibiri bukurikiranye byatsinzwe na Sina Gerome wafatiranye amakosa ya ba myugariro b’Isonga bagaragazaga kutamenyerana neza.

Nyuma y’iyo ntsinzi y’ibitego 2 ku busa, umutoza wa Rayon Sport, Jean Marie Ntagwabira, yavuze ko abakinnyi be bakinnye neza, bashaka kwirinda kongera gutsindwa n’Isonga yabatsinze ibitego 3 kuri 1 mu mukino ubanza, kandi ngo bashakaga gutangira kwitegura neza igikombe cy’amahoro kuko icya shampiyona cyo cyamaze kubacika.

Ntagwabira yabispbanuye muri aya magambo: “Uko twakinnye uyu munsi ni ikimenyetsi cy’uko ikipe yanjye imeze neza kandi ntitwashakaga kongera gutsindwa n’Isonga nk’uko yadutsinze mu mukino ubanza. Iyi ntsinzi kandi itumye twitegura neza igikombe cy’Amahoro kuko nidukomereza aha tukongera imyitozo kandi tugakosora amakosa agaragara mu guhusha ibitego, igikombe cy’Amahoro tuzagitwara”.

Gutsindwa kw’Isonga ngo byaturutse ku bakinnyi cyane cyane ab’inyuma bamaze igihe badakina, ariko umutoza yahisemo kubakinisha kugira ngo nabo bamenyere; nk’uko byatangajwe n’umutoza w’Isonga FC, Eric Nshimiyimana.

Yagize ati “Hari abakinnyi bakina inyuma nka Faustin, Celestin na Michel bataherukaga gukina. Byagiye rero bibagora, bagakora amakosa yagiye avamo n’ibitego bya Rayon Sport, ariko rero nabo nagombaga kubakinisha kuko abakinnyi bose bagomba gukina bakamenyera.
Gusa muri rusange bakinnye neza kuko n’ubwo Rayon Sport yadutsinze, nayo ni ikipe nziza kandi yari yatwiteguye”.

Gutsinda Isonga byatumye Rayon Sport iva ku mwanya wa gatanu ifata umwanya wa kane n’amanota 40, mu gihe Isonga yagumye ku mwanya wa gatandatu n’amanota 30.

Kugeza ubu APR iracyaza ku isonga n’amanota 49, ikaba ikomeje guhatanira igikombe na Police FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 47. APR FC isigaje gukina umukino umwe gusa mu gihe Police FC yo isigaje imikino itatu.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka