Ibi Jimmy Mulisa yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere.
Jimmy Mulisa ubwo yabazwaga niba abavuga ko umukino w’Amavubi na Republika iharanira Demokarasi ya Congo uha amahirwe Congo yasubije ko ababivuba batibeshya cyane.

Yagize ati"Twakiniye na Congo i Rubavu twitegura CHAN, twarahageze dusanga Stade yuzuye abafana baturutse muri Congo, aha rero naho urebye usanga ari amahirwe kuri Congo kuba ariho tuzakinira"

Uyu mukino ubanza wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23, uzabera i Rubavu tariki 14/11/2018.
Abakinnyi b’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 bahamagawe
Abanyezamu: Cyuzuzo Gael (Gasogi Utd), Ntwali Fiacre (APR Fc), Nzeyirwanda Djihad (SC Kiyovu) and Hakizimana Adolphe (Isonga Academy)
Ba myugariro: Rwabuhihi Aime Placide (SC Kiyovu), Buregeya Prince (APR FC), Ishimwe Christian (Marines FC), Mutsinze Ange (Rayon Sports FC), Niyomugabo Claude (AS Kigali), Niyigena Clement (Marines FC), Nkubana Marc (Gasogi Utd), Nshimiyimana Marc (AS Kigali), Runanira Amza (Marines FC), Aimable Nsabimana (Minerva Punjab FC, India) and Ndahiro Derrick (SC Villa, Uganda)
Abakina hagati: Bonane Janvier (SC Kiyovu), Nduwayo Valeur (Musanze FC), Ishimwe Saleh (SC Kiyovu), Manishimwe Djabel (Rayon Sports FC), Cyitegetse Borde (AS Kigali), Niyonkuru Sadjati (Marines FC), Byunvuhore Tresor (Gasogi Utd), Rugambwa Jean Baptiste (Gasogi Utd), Nshuti Savio Dominique (APR FC), Muhire Kevin (Rayon Sports FC), Mugisha Patrick (Marines FC) na Muhoza Freddy (AS Kigali)
Ba rutahizamu: Nshuti Innocent (Stade Tunisien, Tunisia), Byiringiro Lague, APR FC), Itangishaka Blaise (APR FC) na Biramahire Abeddy (CS Sfaxien, Tunisia).
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo umutoza avuga bifite ishingiro. Ntabwo wafata match ya Congo ngo uyijyane i Gisenyi hanyuma ufate Centre Africa uyijyane i Huye. Kubwanjye byari kuba ikinyuranyo cyibyo kuko aba congomani bonyine batuye i Gisenyi bakuzuza stade Umuganda.ikibabaje uzasanga FERWAFA ishyizeho igiciro gihanitse kdi nubundi ari munyungu z’aba congolais.
none se ko match uRwanda rwahakiniye na congo mbere ya CHAN rwahatsindiye ariko ikigali Congo ikabavutura, niyo wayishyira i Huye aba congo man bahaza