Nyuma y’aho bamwe mu batoza bo mu Rwanda bakunze guhura n’ibibazo byo kutubahirizwa kw’amasezerano yabo baba baragiranye n’amakipe,ubu ishyirahamwe ry’abatoza bo mu Rwanda nyuma yo kubona ubuzima gatozi, ryamaze no gushaka umwunganizi mu nkiko uzajya ukurikirana ibibazo by’abatoza bose bo mu Rwanda.

Ibi bikaba byaragezeweho nyuma yo gushyira ho ishyirahamwe ribahuza ndetse bikanakorwa mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’abatoza bakunze kurenganwa n’abayobozi b’amwe mu makipe yo mu Rwanda.
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Yves Rwasamanzi ukuriye iryo shyirahamwe,yatangaje ko abatoza bagomba kwishyira hamwe kugira ngo baharanire uburenganzira bwabo
Yves Rwasamanzi yagize ati "Mbere twabagaho nta shyirahamwe riduhuza,twaricaye twumvikana ko tugomba kwishyira hamwe,nyuma yo kubona ubuzima gatozi, ubu dufite umwunganizi mu nkiko uzajya ukurikirana ibibazo by’abatoza bose muri rusange mu gihe hari ikipe irenganije umutoza"
Mu Rwanda hagiye hagaragara mu minsiishize abatoza usanga bari mu manza n’amakipe bagiye batoza,maze nyuma yo gutandukana ntihubahirizwe ibyari bikubiye mu masezerano.
Muri uyu mwaka w’imikino wa 2014/2015,ikipe ya Rayon Sports yahanishijwe gukurwaho amanota atatu,nyuma yo gutinda kwishyura umutoza Raoul Shungu kubera umwenda yari imubereyemo ungana na 13 332 599 Frw.
Muri uyu mwaka kandi ikipe ya Mukura VS yasabwe kwishyura umutoza Kayiranga Baptista amafaranga miliyoni 12 n’ibihumbi 10 y’u Rwanda,akaba yari ahwanye n’amasezerano yari asigaye nyuma y’uko yirukanwe n’ikipe ya Mukura VS.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|