Gorilla FC yongereye amasezerano umutoza Kirasa Alain

Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe Gorilla FC yatangaje ko yongereye amasezerano umutoza Kirasa Alain.

Ibi Gorilla FC yabitangaje inyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yavuze ko uyu mutoza akiri uwayo kugeza mu 2027.

Yagize iti" Umutoza Kirasa Alain yongereye amasezerano ye, ubu azageza mu mpeshyi ya 2027."

Kirasa Alain yagizwe umutoza wa Gorilla FC muri Kamena 2024, aho muri shampiyona 2024-2025 yayifasha gusoreza ku mwanya wa karindwi n’amanota 40.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka