Gorilla FC izamutse mu cyiciro cya mbere, Etoile de l’Est yongera kubura amahirwe

Ikipe ya Etoile de l’Est imaze igihe kinini mu cyiciro cya kabiri, yongeye kubura amahirwe yo kuzamuka nyuma yo gutsindwa na Gorilla FC kuri penaliti.

Ni umukino wa kabiri wa 1/4 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, nyuma y’uwari wahuje Rutsiro FC na Vision FC.

Uyu mukino warangiye ari ubusa ku busa, hiyambazwa penaliti maze Etoile de l’Est ihusha penaliti ebyiri, mu gihe Gorilla FC yahushije imwe.

Penaliti ya nyuma ya Gorilla FC yagombaga gutanga amahirwe yo kuzamuka yatewe na Tuyisenge Pekeyake "Pekinho", arayinjiza Gorilla ihita ibona itike yo gukina icyiciro cya mbere.

Inkuru bijyanye:

Rutsiro FC itsinze Vision FC izamuka mu cyiciro cya mbere (Amafoto)

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka