Ikipe ya Gicumbi yatsinze umukino wayo wa mbere muri Shampiona y’uyu mwaka, aho yatsinze ikipe ya Kirehe igitego 1-0, umukino wabereye kuri Stade ya Gicumbi.
Wari umukino ubimburira indi mikino y’umunsi wa cyenda wa Shampiona, aho iyi kipe iheruka gutandukana n’umutoza Bizimana Abdu Bekeni, ikaba ku mukino wa mbere wa Banamwana Camarade nk’umutoza mukuru.

Ikipe ya Gicumbi n’ubwo yatsinze uyu mukino iraguma ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa Shampiona rw’agateganyo n’amanota atanu, n’ubwo iyanganya n’Amagaju na Etincelles.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|