Gicumbi ya nyuma yiteguye kubabaza Rayon Sports

Ikipe ya Gicumbi FC iratangaza ko yiteguye gutsinda Rayon Sports ikava ku mwanya wa nyuma imazeho iminsi

Kuri iki Cyumweru kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera i Saa cyenda zuzuye, Gicumbi FC irahakirira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona.

Kuri uyu mukino, Gicumbi FC yatangaje ko ari wo munsi wo gutangira gusohoka mu makipe ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri.

Mu kiganiro duheruka kugirana na Perezida wa Gicumbi, yadutangarije ko biteguye guha ibyishimo abafana ba Gicumbi batsinda Rayon Sports.

Yagize ati "Kugeza ubu ikipe yacu yiteguye neza, kandi ibisabwa byose ngo twitware neza muri uyu mukino turabifite, abakinnyi bari mu mwuka mwiza, gutsinda rero ikipe nka Rayon Sports ni byo byerekana ko natwe dukomeye"

Umutoza w’ikipe ya Gicumbi Banamwana Camarade, we aributsa abafana ba Rayon Sports ko ibyo yabakoreye ari mu cyiciro cya kabiri n’ubu yabyongera.

Yagize ati "Rayon Sports yantsinze birindwi ubushize, ariko nagiraga ngo mbamenyeshe ko nigeze kubatsinda ndi mu cyiciro cya kabiri ntoza Bugesera, naba naratsinze ikipe ndi mu cyiciro cya kabiri se bikananira ndi mu cya mbere?"

Kugeza ubu ikipe ya Gicumbi iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa sampiyona, ikaba imaze gutsinda umukino umwe gusa muri shampiyona, mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 15.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko Gicumbi we!Uri mu minsi ya nyuma ngo uratsinda Rayon!Ubuse urinze waba urwanenyo ku mwanya wa nyuma wari warutegereje rayon!Ariko rayon nawe wagorwa!Ubwo rero bari gukina umupira w’amagambo ngo bakunde bakubonereho agaceri!Mubakubite 6 nk’ibyo mwabamenyeje

Damas yanditse ku itariki ya: 24-11-2019  →  Musubize

reyon sport igomba gutsinda Gicumbi 3 0

Havugimana Jean d’amour yanditse ku itariki ya: 24-11-2019  →  Musubize

Rayon irakubita

Claude yanditse ku itariki ya: 24-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka