Kuri uyu wa Gatatu muri Shampiona y’icyiciro cya mbere hakinwaga imikino y’ibirarane, aho ikipe ya APR Fc yongeye gutakaza amanota atatu, nyuma yo gutsindwa na Gicumbi kuri Stade ya Kicukiro igitego 1-0 cyatsinzwe na Suleimani Mudeyi.
Mu wundi mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Espoir yari imaze iminsi iyitesha amanota, iyitsinda ibitego 2-0 byatsinzwe na Nsengiyumva Moustapha ku munota wa 8 w’umukino, na Tidiane Kone ku munota wa 43 w’umukino.

Nyuma y’iyi mikino y’ibirarane, Rayon Sports ihise ijya ku mwanya wa mbere n’amanota 40 mu gihe igifite umukino w’ikirarane, APR iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 38, ikazongera gukina kuri uyu wa Gatanu n’ikipe ya Musanze mu gihe Rayon Sports yo izakina na Marines ku Cyumweru.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
ok ok APR Oyyeee komerezahoooo
Ok! Ubu ntacyambuza kunezerwa kandi ndi Ku mwanya was mbere. Rayon Sport we genda uturaje neza gusa!
Oooooh Rayon!!!!!!!!!
Ooooooh Rayon forever....Gikundiro ibihe byose tukurinyuma.
Gikundiro yacu ko merezaho A P R nawe bibuko oooooooo Rayon