Gicumbi FC yagarutse mu Cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka itatu
Ikipe ya Gicumbi yakatishije itike iyizamura muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2025/2026, nyuma yo gutsinda La Jeunesse FC ibitego 2-0, mu mukino wa gatanu wa kamarampaka wabereye kuri Stade Mumena ku wa Gatatu tariki 30 Mata 2025.

Ni umukino ab’i Gicumbi baje gukina basabwa amanota atatu yonyine [intsinzi yuzuye], bagahita buzuza amanota icyenda yagombaga guhita ayihesha kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere mu buryo budasubirwaho.
Iyi kipe yo mu Ntara y’Amajyaruguru yari yarakusanyije amanota atandatu mu mikino ine yabanje, yaje kubigeraho itsinda La Jeunesse ibitego 2-0, byinjijwe na Ngondo Stephane na mugenzi we Peter.
Ni mu gihe undi mukino wahurije, AS Muhanga na Etoile de l’Est, warangiye iyi kipe yo mu Majyepfo itsinze iyo mu Burasirazuba igitego 1-0 kuri Stade y’Akarere ya Muhanga.
Ibi byatumye Gicumbi yuzuza amanota icyenda, ikagubwa mu ntege na AS Muhanga n’amanota arindwi, mu gihe Etoile de l’Est na La Jeunesse zinganya amanota atanu; ibisobanuye ko n’ubwo batsinda umukino wabo rukumbi usigaye batakuzuza amanota icyenda nk’ayo Gicumbi ifite ubu, aho nibura amenshi ashoboka kuri bo ari umunani.
Iyi Kipe yo mu Majyaruguru yaherukaga mu Cyiciro cya Mbere mu 2021/2022, umukino usoza iya kamarampaka izakirwa na Etoile de l’Est kuri Stade y’i Ngoma, mu gihe AS Muhanga iwayo izaba yakiriye La Jeunesse tariki 04 Gicurasi 2025, hashakwa uzaherekeza Gicumbi FC mu Cyiciro cya Mbere.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|