Kuri uyu wa gatandatu mu Rwanda kuri Stade Amahoro hategerejwe umukino ugomba guhuza ikipe ya Ghana "Black Stars" n’Amavubi y’u Rwanda. Uyu mukino ni uwo mu rwego rwo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afrika kizabera muri Gabon 2017.
U Rwanda na Ghana biri mu itsinda H,aho ikipe ya Ghana ariyo iyoboye iri tsinda nyuma y;aho yanyagiriye Ibirwa bya Maurice ibitego 7-1,mu gihe u Rwanda rwatsindaga Mozambique igitego 1-0.
Amafoto y’imyitozo ya Ghana











Uyu mukino uratangira i Saa cyenda n’igice kuri Stade Amahoro i Kigali,ukaza gusifurwa n’abasifuzi bakomoka muri Somalia.Ushaka kureba inshamake y’imyitozo y’amakipe yombi wakanda hano
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|