Geremi Njitap yasabye gatanya nyuma yo gusanga impanga yitaga ize atari ize
Umunya-Cameroon wahoze akina ruhago Geremi Njitap yasabye gutandukana n’umufasha we bari bamaranye imyaka 16 nyuma y’uko ibizamini bigaragaraje ko abana b’impanga yitaga ko babyaranye atari abe.
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Actu-Cameroon avuga ko uyu mugabo wakiniye Ikipe y’igihugu ya Cameroon imikino 119 akanayitwaramo igikombe cya Afurika yamaze kugeza ubusabe bwe mu rukiko asaba gutandukana na Toukam Fotso Laure wamubeshye ko abana b’impanga bavutse tariki 4 Kamena 2008 ari abe nyamara atari byo bikanatuma bashakana byemewe n’amategeko mu 2012.

Inyandiko isaba gatanya kandi igaragaza ko uyu mugabo atari akibanye neza n’umugore we kubera ko ngo yari asigaye amubeshya cyane ariko ngo icyateye agahinda cyane Gerem Njitap wanakiye Real Madrid hagati y’i 1999 kugeza 2003 ngo ni umubano wari uri hagati ya Toukam Fotso Laure n’uwahoze ari umukunzi w’uyu mugore ari nawe babyaranye izi mpanga zari zaritiriwe uyu mugabo w’imyaka 45.

Geremi Njitap ni muntu ki?
Geremi Sorele Njitap Fotso yavutse tariki 20 Ukuboza 1978 avukira ahitwa Boufassam muri Cameroon washoboraga gukina inyuma ku ruhande rw’iburyo ariko akina hagati cyane, mu makipe atandukanye yakiniye harimo Real Madrid yatwayemo UEFA Champions League 1999-2000 na 2001-2022 mbere yo kuyivamo ajya muri Chelsea hagati ya 2003 na 2007 yatwayemo shampiyona ebyiri 2004-2005 na 2005-2006
Ikipe y’igihugu ya Cameroon yayikiniye kuva mu 1995 ahereye mu batarangeje imyaka 20 ariko mu ikipe nkuru akaba yaratwayemo igikombe cya Afurika inshuro ebyiri mu 2000 na 2002 ndetse n’Umudali wa zahabu mu mikino Olempike yo mu 2000.
Uretse aba bana Geremi Njitap yareraga azi ko ari abe nta wundi mwana yigeze abyarana n’uyu mugore we ashaka ko batandukana.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Abashakanye bacana inyuma,ni millions na millions.Bose bakoresheje ADN (DNA),abasanga abana ari ababo baba bacye.Gusambana bitera ibibazo byinshi bikomeye harimo:Gufungwa,Sida,Gukuramo inda, kwicwa,kwiyahura,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Nkuko Yesaya 48,umurongo wa 22 havuga,nta muntu ukora ibyo Imana itubuza ugira amahoro. Igihano kiruta ibindi byose imana izabaha,nuko abakora ibyo itubuza bose izabima ubuzima bw’iteka muli paradizo kandi ntibazazuka ku munsi wa nyuma.Nubwo iyo bapfuye bababeshya ko baba bitabye imana.