Gérard Bi Gohou yatandukanye na FC Aktobe yo muri Kazakhstan
Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya FC Aktobe yo muri Kazakhstan yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu Gérard Bi Gohou ukomoka muri Côte d’Ivoire, wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma y’uko amasezerano arangiye.

Ibi byatangjwe n’ikipe ya FC Aktobe mu itangazo yashyize ahagaragara bashimira abakinnyi batatu basoje amasezerano, barimo na Gerard Bi Gohou usoje ay’umwaka umwe.
Iri tangazo rigira riti "Abakinnyi batatu bamaze umwaka w’imikino wa 2022 mu ikipe ya Aktobe, batandukanye n’ikipe yacu kubera kurangira kw’amasezerano yabo”.
Riti “Rutahizamu w’Umunyafurika Gohou, wakinnye umwaka w’imikino ushize muri Aktobe ntabwo azagumana natwe."
Rutahizamu w’Amavubi Gérard Bi Gohou, atandukanye na FC Aktobe mu mwaka umwe yari ayimazemo, akinnye imikino 24 yatsinzemo ibitego umunani (8) anatanga imipira itatu (3) yavuyemo ibitego.

Gérard Bi Goua Gohou w’imyaka 34 y’amavuko, yakiniye Amavubi umukino wa mbere muri Nzeri 2022 mu mukino wa gicuti wabereye muri Maroc, wahuje u Rwanda na Guinnea Equatorial bakanganya 0-0.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|