Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, ni bwo ikipe ya Centrafurika yakoze imyitozo ya nyuma kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mbere y’uko igomba kwerekeza i Huye aho izakorera imyitozo ya nyuma, naho ku Cyumweru ikazakina n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Muri iyi myitozo, Kapiteni w’iyi kipe ari nawe uhanzwe amaso muri uyu mukino, Geoffrey Kondogbia yavunikiye mu myitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, gusa ubu abaganga ntibaremeza niba atazakina uyu mukino.

Amakuru dukesha bamwe mu baje bayoboye iyi kipe, ni uko ikipe ya Valence asanzwe akinamo yari yanze kumurekura ngo aze mu Rwanda, ibi bikaba byaratumye ahabwa umuganga we wihariye baturukanye muri Espagne, ibi bikaba byanatumaga abayoboye iyi kipe batifuza ko hari uwafata ifoto igaragaza uyu mukinnyi ko yavunitse.
Andi mafoto y’imyitozo ya Centrafurika kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo











National Football League
Ohereza igitekerezo
|