Gatera Musa yagizwe umutoza mushya wa AS Muhanga

Umutoza Gatera Musa watozaga Rutsiro FC yasinyiye gutoza ikipe ya AS Muhanga iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today yemeza ko uyu mugabo kuri uyu wa Gatatu yiriwe mu Mujyi wa Muhanga ari mu biganiro bya nyuma n’iyi kipe, bari bamaze igihe basa nkabamaze kumvikana. Ibiganiro bya nyuma byabaye uyu munsi byabereye ku biro by’Akarere ka Muhanga nk’umuterankunga mukuru w’ikipe ariko amasezerano asinyirwa mu biro by’iyi kipe.

Nk’uko aya makuru abiduhamiriza mu batoza bazakorana na Gatera Musa harimo uzatoza abanyezamu ariwe Kalisa Calliope mu gihe kandi ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatatu, byasize ubuyobozi bwa AS Muhanga n’umutoza mushya bemeje ko ikipe izatangira imyitozo tariki 10 Nyakanga 2025.

AS Muhanga yaherukaga mu cyiciro cya mbere mu 2021, nyuma yo kongera kuzamuka mu 2025 yahise itandukana n’umutoza wayizamuye Gaspard Munyeshyaka wahise ahabwa akazi na Sunrise FC nayo iri mu cyiciro cya kabiri.

Gatera Musa yasinyiye AS Muhanga mu gihe yari no mu batoza batekerejweho na Etincelles FC.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka