Kuri uyu wa Mbere ikipe ya Gasogi United yatangaje ku mugaragaro abatoza bazayitoza mu mwaka w’imikino wa 2022/23.

Ahmed Umutoza mukuru Abdelrahman Adel yeretswe itangazamakuru

Umutoza mukuru wa Gasogi United azaba ari Ahmed Abdelrahman Adel, akazaba yungirijwe na Bahaaeldin Ibrahim, mu gihe umutoza w’abanyezamu nawe ari gushakishwa.

Bahaaeldin Ibrahim azaba ari umutoza wungirije
Perezida wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles "KNC" yavuze ko aba batoza bahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora no kongerwa, bahagwa intego zo gukura Gasogi mu gisuzuguriro ikaba ikipe iharanira ibikombe.
Umutoza mukuru Ahmed Abdelrahman Adel wigeze no gutoza ikipe ya Musanze FC yavuze ko intego afite ari uguhatana ikipe ya Gasogi ikaza biyibura mu makipe ane ya mbere
National Football League
Ohereza igitekerezo
|