Kuri uyu wa Kabiri shampiyona y’icyiciro cya mbere yari yakomeje ku munsi wayo wa gatatu, ahakinwe imikino ibiri gusa nyuma y’isubikwa ry’umukino wa APR FC na Police FC.
Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Gasogi United yari yakiriye Bugesera FC yari yaratsinzwe imikino ibiri ya mbere ibanza, aho gutsinda kwa Bugesera bwashoboraga gutuma irara ku mwanya wa mbere.


Uyu mukino warangiye ikipe ya Gasogi United ari yo yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda igitego 1-0, cyatsinzwe na Maxwell Ravel DJOUMEKOU ku munota wa 41 w’igice cya mbere.

I Rubavu, ikipe ya Etincelles yari yakiriye ikipe ya Sunrise FC y’i Nyagatare, umukino urangira Etincelles itsinze Sunrise ibitego 2-1.
Nyuma y’iyi mikino y’uyu munsi, ikipe ya Gasogi United yaraye ku mwanya wa mbere w’agateganyo n’amanota arindwi, mu gihe amakipe arimo Kiyovu Sports na Rayon Sports zifite amanota atandatu zitarakina
National Football League
Ohereza igitekerezo
|