Mu gihe hamaze gusubukurwa ibikorwa hafi ya byose bya siporo, ndetse amakipe menshi akaba yaranatangiye umwiherero, ikipe yari itahiwe kugeza ni ikipe ya Gasogi United.
Iyi kipe biteganyijwe ko iza gupimisha abakinnyi bayo, abatoza ndetse n’abandi bakozi kuri uyu wa Gatatu tariki 14/10/2020, ikazahita inatangira umwiherero ndetse n’imyitozo kuri uyu wa Gatandatu, hagamijwe kwitegura umwaka w’imikino wa 2020/2021.

Iyi kipe yamaze gusinyisha abakinnyi barenga icumi iratangaza ko intego zayo uyu mwaka w’imikino harimo guhatanira ibikombe bikinirwa mu Rwanda, ndetse no kuba yazagaragara mu makipe azasohokera u Rwanda mu mwaka w’imikino utaha.
Babinyujije kandi ku rubuga rwayo rwa Twitter iyi kipe yagaragaje imyambaro mishya bazifashisha mu mwiherero, mu gihe batangaza ko bategereje indi myambaro mishya izifashishwa muri uyu mwaka w’imikino ugiye gutangira.







National Football League
Ohereza igitekerezo
|