Ikipe ya Gasogi United imaze gukatisha itike yo gukina Shampiyona y’icyiciro cya mbere 2019/2020, nyuma yo gusezerera Sorwathe Fc y’i Kinihira.
Gasogi United ibigezeho nyuma yo gutsinda Sorwathe mu mukino ubanza igitego 1-0 i Kinihira, ndetse no mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo banganya igitego 1-1.

Ikipe ya Gasogi yashinzwe mu mwaka wa 2016, ijya mu cyiciro cya kabiri iguze izina rya Unity Fc, bituma umwaka wa mbere iwukina yitwa Unity de Gasogi kuko yari itaraba umunyamuryango wa Ferwafa.
Mu nama y’inteko rusange isanzwe ya FERWAFA yateranye ku wa Gatandatu tariki ya 8 Nzeli 2018, yaje gutora ku bwiganze ko Gasogi United iba umunyamuryango wa 53 wemewe wa FERWAFA.
Gasogi United igiye mu cyiciro cya mbere nyuma yo kumara imyaka ibiri mu cyiciro cya kabiri, aho umwaka ushize yari yasezerewe n’Intare muri 1/4.




Undi mukino, imbere y’abafana amagana ba Etoile de l’est, iyi kipe ntibashije kuzamuka
Ikipe ya Etoile de l’Est yifuzaga gukabya inzozi zo gukina icyiciro cya mbere, ntibashije kwikura imbere ya Heroes yari yanayitsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza, yaje gutsinda ibitego 3-1 bitayihaye amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.




Reba Video hano KNC yikoma abasifuzi ku mukino wazamuye Gasogi United mu cyiciro cya mbere
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Gasogi yajenez
gasogi izaduhagararire neza mucyambere ntibibe ibyo kujya gusuhuza amakipe ngo yigarukire tuyirinyuma courage
KNC Ni umuntu nkunda cyane kandi nfata nkumugabo w’ikitegererezo
ntacika intege mu buzima kandi ahorana ikizere ,,,,,,,,none urebe uburyo umurava we ndetse no kudacika intege bitumye ageza ikipe ye kure
Umugoroba mwiza kuri mwese mukunda mukunda Kigali today. Tuishimiye kuzamuka kwa Gasogi iki nikigaragazayuko iyo équipe ifite président ushoboye byose bigenda neza. Nabandi bigireroho uburyo président abana n’abanyamuryango be bikabyara insinzi
Ni ishema kubatuye GASOGI twese kdi intsinzi ni iyacu kbsa! Kuba ikipe yanjye izamutse biranejeje cyane!