Gasogi irahura na APR FC idafite bane mu nkingi za mwamba

Kuri uyu wa Gatandatu shampiyona irakomeza ku munsi wa 13, aho ikipe ya Gasogi ikina na APR FC idafite abakinnyi bane isanzwe igenderaho

Imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere irakomeza uri uyu wa Gatandatu, ubwo haza gukinwa imikino ine, by’ukwihariko utegerejwe na benshi ukaba ari umukino APR FC izaba yakiriyemo Gasogi kuri stade ya Kigali I Nyamirambo I Saa Cyenda zuzuye.

Kapiteni wayo Guy KAZINDU wavunitse ukoboko nawe ntiyakoze imyitozo yo kuri uyu wa Kane
Kapiteni wayo Guy KAZINDU wavunitse ukoboko nawe ntiyakoze imyitozo yo kuri uyu wa Kane

Ikipe ya Gasogi nk’uko tubikesha urubuga rwayo rwa internet, izakina uyu mukino idafite abakinnyi bane basanzwe banabanza mu kibuga, barimo umunye-Congo Manace Mutatu Mbedi wavunikiye i Rubavu ubwo bakinaga na Etincelles, umunya-Liberia Herron Berrian wavuye muri Kiyovu.

Umunya-Liberia Herron Berrian wavuye muri Kiyovu ashobora kudakina uyu mukino
Umunya-Liberia Herron Berrian wavuye muri Kiyovu ashobora kudakina uyu mukino

Hari kandi na rutahizamu ukomoka muri Mali Tidiane Kone utarakaoze imyitozo yo kuri uyu wa Kane, uyu nawe yavunikiye mu mukino Gasogi yatsinzemo Heroes, ikazakina itanafite Kapiteni wayo Guy KAZINDU wavunitse ukoboko.

Rutahahizamu Tidiane Kone nawe biravugwa ko atazakina uyu mukino
Rutahahizamu Tidiane Kone nawe biravugwa ko atazakina uyu mukino

Imikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona

Ku wa Gatandatu tariki 07/12/2019

APR FC vs Gasogi United (Stade ya Kigali I Nyamirambo)
Bugesera vs Musanze (Bugesera)
Etincelles vs Sunrise FC (Stade Umuganda)
AS Muhanga vs SC Kiyovu (Stade Muhanga)

Ku Cyumweru tariki 08/12/2019

AS Kigali vs Gicumbi (Stade ya Kigali i Nyamirambo)
Marines FC vs Espoir FC (Stade Umuganda)
Police FC vs Mukura VS (Stade ya Kigali i Nyamirambo)
Heroes vs Rayon Sports FC (Bugesera)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikipe yanjye Musanze nyifurije itsinzi hagati yayao na Bugesera

Alias yanditse ku itariki ya: 6-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka