
Aya makuru Kigali Today yayahamirijwe na Perezida wa Mukura VS, Maniraguha Jean Damascène, mu kiganiro yayihaye avuga ko Gasana Jérôme yabandikiye avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Yagize ati “MD (Managing Director) yarasezeye kubera impamvu ze bwiteiyo, umuntu avuze gutyo ntabwo wamenya ngo ni izihe buriya afite ize zihariye.”
Perezida wa Mukura VS ariko akomeza avuga ko bagikorana bya hafi, mu gihe ari gusohoka mu buyobozi bw’ikipe, kuko hamaze gushakwa ababa bari gukora ibyo yakoraga.
Ati “Aracyari muri Mukura VS, ni umunyamuryango turacyakorana. Hari abo twashatse baba barimo gukora akazi yakoraga kandi arabafasha abaha ibyo bamukeneyeho, mu gihe arimo gusohoka mu ikipe no gushaka uko yasimburwa.”
Gasana Jérôme wari ushinzwe gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya Mukura VS, yari yahawe izi nshingano muri Nyakanga mu 2020.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|