Gasambongo yabonye intsinzi ye ya mbere muri AS Kigali

André Gasambongo yabonye amanota atatu ye ya mbere kuva yatangira gutoza AS Kigali muri Mutarama uyu mwaka. Yabigezeho atsinze Marine FC igitego 1 ku busa mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuwa kabiri tariki ya 6 Werurwe.

Igitego kimwe rukumbi cyagaragaye muri uwo mukino wo ku munsi wa 14, cyatsinzwe na Ndikumana Bodo ku munota wa 86.

AS Kigali iterwa inkunga n’umujyi wa Kigali yatangiye shampiyona itsindwa cyane, bituma imara igihe kirekire iri mu makipe abiri ya nyuma, kuko wasangaga isimburana na Espoir FC ku mwanya wa nyuma.

Ibyo byatumye itandukana n’ umutoza Thierry Hitimana wari umaze iminsi ayitoza asimburwa na Andre Gasambongo ariko nawe kubona intsinze byabanje kumugora.

Gasambongo wageze muri iyi kipe avuga ko ashaka impinduka, na we yatangiye atsindwa, ndetse mbere y’uko akina na Marine akaba yaherukaga kunyagirwa na Rayon Sport ibitego 4 kuri 1 mu mukino wabaye tariki 03/03/2012.

Uretse mpaga AS Kigali yateye Isonga FC kubera gukinisha umukinnyi utemewe, iyi ntsinzi AS Kigali ivanye kuri Marine ni yo ya mbere ibonye kuva yatangira gutozwa na Gasambongo.

Nyuma yo gutsinda Marine, Gasambongo wahoze atoza SEC Academy avuga ko intego ye ari ukuguma mu cyiciro cya mbere kandi ngo amakosa atuma batsindwa arimo kuyakosora.

Nyuma yo kubona iyo ntsinzi AS Kigali yazamutse ijya ku mwanya wa 10 n’amanota 12, bivuze ko yavuye by’agateganyo ku rutonde rw’amakipe ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Indi mikino y’umunsi wa 14 irakinwa kuri uyu wa gatatu tariki 07/03/2012.

APR FC ifite igikombe giheruka irakina n’Isonga FC kuri Stade Amahoro, La Jeunesse irakira Mukura kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Amagaju yakire Etincelles i Nyamagabe naho Nyanza yakirire Police FC i Nyanza.

Umukino wagombaga guhuza Kiyovu Sport na Espoir ntukibaye bitewe n’uko Kiyovu Sport yari ikiri mu rugendo ijva muri Tanzania aho yari yagiye gukina umukino wa Confederation Cup na Simba ikanavayo isezerewe.

Bitewe n’uko shampiyona y’u Rwanda igizwe n’amakipe 13, byabaye ngombwa ko kuri uyu munsi wa 14 Rayon Sport iruhuka, kuko itari kubona indi kipe zikina.

Kugeza ubu Police FC ikomeje kuza ku isonga n’amanota 30, ikaba ikurikiwe na Mukura ifite amanota 27.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka