Gareth Bale yahawe igihembo cy’umukinnyi w’umwaka mu Bwongereza

Gareth Bale, ukina ku ruhande ariko anasatira (Winger) mu ikipe ya Tottenham Hotspurs, ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu Bwongereza, anahabwa kandi n’igihembo cy’umukinnyi witwaye neza akiri mutoya, mu muhango wabereye i London ku cyumweru tariki 28/04/2013.

Bale w’imyaka 23, yabaye umukinnyi wa gatatu mu mateka ya shampiyona y’Ubwongereza ubashije gutwara ibyo bikombe uko ari bibiri nyuma ya Andy Gray wabyegukanye mu mwaka wa 1976/1977 akina muri Aston Villa na Crisatiano Ronaldo wabitwaye ubwo yari muri Manchester United mu mwaka wa 2007/2008.

Gareth Bale yashimishije abakunzi ba Tottenham muri uyu mwaka.
Gareth Bale yashimishije abakunzi ba Tottenham muri uyu mwaka.

Bale kandi wanatwaye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mwaka wa 2010/2011, abaye umukinnyi wa gatanu utwaye icyo gihembo inshuro ebyiri nyuma ya Mark Hughes, Alan Shearer, Thierry Henry na Cristiano Ronaldo.

Nyuma yo kwakira ibyo bihembo Gareth Bale ukomoka muri Wales yavuze ko ntacyo yashoboraga kugeraho iyo adafashwa na bagenzi be bakinana muri Tottenham Hotspurs ndetse n’umutoza wayo Andre Villas Boas.

Gareth Bale yishimira ibihembo bibiri yahawe.
Gareth Bale yishimira ibihembo bibiri yahawe.

“Ni icyubahiro kuri njye kandi biranshimishije cyane kuba mpawe iki gihembo kandi natowe na bagenzi banjye b’abakinnyi bakina muri iyi shampiyona. Urebye urutonde rw’abakinnyi b’ibihangange bahataniraga ibi bihembo, nsanga ntacyo nari kugeraho njyenyine ntafatanyije n’abakinnyi bagenzi banjye ndetse n’umutoza bitanze cyane, nkaba mbashimira byimazeyo”.

Gareth Bale umaze gutsinda ibitego 19 muri shampiyona mu mikino 29 amaze gukina, yari ahanganye ku mwanya w’umukinnyi w’umwaka na Robin van Persie na Michael Carrick ba Manchester United, Juan Mata na Eden Hazard ba Chelsea na Luis Suarez wa Liverpool.

Gareth Bale yahangayikishije amakipe akomeye mu Bwongereza.
Gareth Bale yahangayikishije amakipe akomeye mu Bwongereza.

Gusa n’ubwo Gareth Bale yabatwaye icyo gihembo ariko abo bakinnyi bose uko ari batandatu baragaragara ku rutonde rw’abakinnyi 11 batoranyijwe kuba mu ikipe y’umwaka mu gihugu cy’Ubwongereza.

Abakinnyi bari bahanganye na Gareth Bale mu guhatanira igihebwo cy’umukinnyi w’umwaka ukiri mutoya ni Christian Benteke ukina muri Aston Villa, Danny Welbeck wa Manchester United, Jack Wilshere wa Arsenal , Romelu Lukaku wa Westbromwich Albion na and Eden Hazard wa Chelsea.

Mu rwego rw’abagore, Kim Little ukina muri Arsenal ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri uyu mwaka mu Bwongereza.

Kim Little wahawe igihembo mu bagore yifotoranya na Gareth Bale hamwe n'ushinzwe gutanga ibyo bihembwo Gordon Taylor.
Kim Little wahawe igihembo mu bagore yifotoranya na Gareth Bale hamwe n’ushinzwe gutanga ibyo bihembwo Gordon Taylor.

Dore ikipe y’umwaka mu gihugu cy’Ubwongereza y’abakinnyi bane inyuma, bane hagati na babiri imbere (4-4-2):

David De Gea (Manchester United); Pablo Zabaleta (Manchester City), Jan Vertonghen (Tottenham Hotspurs), Rio Ferdinand (Manchester United), Leighton Baines (Everton), Juan Mata (Chelsea), Gareth Bale (Tottenham Hotspurs), Michael Carrick (Manchester United), Eden Hazard (Chelsea); Robin Van Persie (Manchester United), Luis Suarez (Liverpool).

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka