Nk’uko byari byatangajwe ko muri Tanzania hagomba kubera irushanwa rigomba guhuza amakipe akomeye muri aka karere, ndetse tukanabihamirizwa n’Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports ko babonye ubutumire ndetse bakanemera kwitabira, ubu irushanwa bagombaga kwitabira ryimuwe.

Rayon Sports ntikitabiriye amarushanwa yagombaga kubera muri Tanzania
Nk’uko tumaze kubitangarizwa na Gakwaya Olivier ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, aya marushanwa yamaze gusubikwa,aho imwe mu mpamvu nyamukuru ari amakipe yo muri Tanzania atiteguye neza kwitabira aya marushanwa, akaba azakinwa muri Nyakanga 2017 nihatagira izindi mpinduka zibamo.

Iri rushanwa umwaka ushize ryari ryabereye mu Rwanda
Iri rushanwa ryari ryateguwe na Star Times ryari kuzabera muri Tanzania kuva taliki 16 Ukuboza kugeza 23 Ukuboza 2016, aho umwaka ushize ryari ryanereye mu Rwanda rikegukanwa na AS Kigali.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
EEE. Byarayifashije kuko ubu imaze gukina imikino igera ku 7 ntagitego irinzizwa ikaba arinayo iyoboye champion.nikomereze aho tuyirinyuma!
Nibyizakukogikundiroyacu iraruhutse nigaruke tubedukwakwanyamuri chapiona
nibyiza kuko ikipe yacu iruhutse gukora cyane ihaye umwanya champion. kd bizagabanya nibirarane bitegurwa kumpamv zindi mikino. rayon sport ok tsina rusum tukurinyuma.
biratuma championa.ikomezaneza